Lomami Marcel utoza Espoir yasinyiye AS Muhanga

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

N’ubwo shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri ya 2023-2024, itararangira, umutoza mukuru wa Espoir FC, Lomami Marcel, yamaze gusinya amasezerano mu kipe ya AS Muhanga.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, avuga ko uyu mutoza yamaze gusinya amasezerano y’imbanziriza mushinga (Pre-contract) muri iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Muhanga.

Uyu mutoza yari afite amasezerano y’umwaka umwe muri Espoir FC, agomba kurangirana n’impera z’umwaka w’imikino wa 2023-2024.

Iyi kipe y’i Rusizi ntizakina imikino ya kamarampaka nyuma yo guterwa mpaga ku mikino yakinishijemo umukinnyi witwa Christian Watanga Milembe utari ufite ibyangombwa bitangwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa).

Espoir FC yahise isimburwa na AS Muhanga iri ku mwanya wa Gatatu mu itsinda rya Kabiri, izi zombi ziherereyemo.

Lomami Marcel ashobora kuzatoza AS Muhanga mu mwaka utaha
Azwiho kuzamura amakipe

UMUSEKE.RW