Dr Frank Habineza yatanze kandidatire ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Dr Frank Habineza yashyikirije NEC kandidatire ye

Depite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Frank Habineza, yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, Kandidatire ye nk’umukandinda mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri Nyakanga 2024.

Kuva ku ya 17 Gicurasi 2024, NEC yatangiye kwakira Kandidatire z’abifuza kwiyamaza mu matora y’Abadepite n’ay’Umukuru w’Igihugu azaba muri Nyakanga 2024.

Kuri uyu wa mbere, tariki 20 Gicurasi 2024 nibwo, Dr Frank Habineza yashyikirije Komisiyo y’Amatora Kandidatire ye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, ahagarariye Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda.

Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro cya Komisiyo y’Amatora mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

Dr Frank Habineza wari uherekejwe n’abarwanashyaka be barimo Senateri Mugisha Alex n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka, Ntezimana Elias yerekanye ibisabwa kugira ngo azabashe guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Mu byangombwa bisabwa, Dr Habineza Frank yabuzemo bibiri birimo icyemezo kigaragaza ko yaretse ubundi bwenegihugu n’ibaruwa yandikiwe NEC isaba kuba umukandida.

Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa yasabye ko Green Party ikora ibishoboka byose ngo ibyo byangombwa bizaboneke mbere y’uko hasohorwa urutonde ntakuka rw’abakandida bemerewe kwiyamamaza.

Dr Habineza Frank yasobanuye ko icyemezo kigaragaza ko yaretse ubwenegihugu yumvaga atari ngombwa kuko mu 2017 yaretse ubwo yari afite bwa Suede ubwo yari agiye kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, bityo ko yumvaga atari ngombwa kongera kuzana icyo cyemezo.

Si ubwa mbere Habineza agiye guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu kuko mu matora ya 2017 yatsinzwe ku majwi 0,48%.

- Advertisement -

NEC ivuga ko kugeza ku ya 30 Gicurasi izaba icyakira Kandidatire z’abifuza kuzahatana mu matora y’aba abo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu cyangwa Abadepite.

Ku ya 6 Kamena 2024, komisiyo y’Igihugu y’Amatora izatangaza urutonde rw’agateganyo rw’abakandida bemewe ku mwanya wa Perezida n’abadepite.

Urutonde rw’abakandinda Perezida bemejwe ruzashyirwa ahagaragara tariki 14 Kamena 2024, ku rubuga rwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW