Obama na Ruto  baganiriye ku mutekano mucye wa Afurika wabaye Karande

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Obama na Ruto baganiriye ku ngingo y'umutekano wabaye karande muri Afurika

Perezida wa Kenya William Ruto uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Gicurasi 2024, yaganiriye n’uwahoze ari Perezida w’iki gihugu unafite  inkomoko muri Kenya, Barack Obama, bagirana ibiganiro by’ibanze ku ngingo zitandukanye zirimo n’ikibazo cy’umutekano mucye mu bice bimwe  bya Afurika .

Kuva ku wa kabiri tariki ya 21 Gicurasi 2024, Perezida wa Kenya, William Ruto yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho agirana ibiganiro na mugenzi we Joe Biden ku ngingo zitandukanye, zibanda  cyane ku mutekano n’ubucuruzi ndetse akaba yanaganiriye na Barack Obama wayoboye Amerika.

Aba bombi baganiriye ku bikorwa  bijyanye n’iterambere rya Demokarasi , amahoro n’umutekano muri Afurika muri rusange.

Ibi biganiro biri kuba mu gihe mu bihugu bimwe  bya Afurika bivugwamo intambara zishingiye ku miyoborere y’ibihugu.

Ibiro bya Perezida wa Kenya , bivuga ko William Ruto yatangaje ko “ Ibiganiro bagiranye na Obama bitanga umusaruro.”

Ati “Twarebeye hamwe amahirwe ari muri Afurika by’umwihariko ku bakiri bato mu bijyanye n’ikoranabuhanga, guhanga udushya , amashuri makuru ndetse n’ibijyanye  na  tekiniki .”

Aba bombi kandi bunguranye ibitekerezo ku buryo Kenya na Afurika bishobora kwifashisha ibigo bya Amerika n’ikoranabuhanga z’ibyo bigo mu kubyaza umusaruro inyungu .

Nyuma y’ibyo biganiro, Perezida Ruto yakiriwe ku meza na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden.

William Ruto yakiriwe ku meza na Biden

UMUSEKE.RW

- Advertisement -