Perezida Kagame yashimiye urubyiruko k’umusanzu rwatanze mu kurwanya Covid-19

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yashimiye urubyiruko rw’abakorerabushake, ku bw’umusanzu rwatanze mu kurwanya icyorezo cya Covid-19 cyabiciye bigacika mu myaka itatu ishize.

Ibi umukuru w’igihugu yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, tariki 7 Gicurasi 2024, ubwo yahuraga n’urubyiruko rw’abakorerabushake 7500 ruturutse hirya no hino mu gihugu, mu kwizihiza imyaka 10 uru rubyiruko rumaze rwubaka igihugu.

Perezida Kagame yabwiye uru rubyiruko ko nta muntu numwe ubaho wakora wenyine adakoranye n’abandi, ngo uburyo bwo guteza imbere abantu n’igihugu bushoboke.

Ati “ Kuba rero mwaremeye mukitanga, ibi ni ukwibukiranya gusa naho ubundi uwo muco urasanzwe, mwabigizemo uruhare ni gihe cya Covid, byaragagaye abakorerabushake ahariho hose, urubyiruko cyane cyane ni mwe mvuga.”

Yongeraho ati” Hirya no hino byarafashije rwose, ntabwo byajyaga kugenda uko byagenze iyo bitaza kuba mwebwe [ urubyiruko rw’abakorerabushake] n’uruhare mwagize.”

Perezida Kagame yibukije urubyiruko ko igihugu atari icy’umwe cyangwa abantu bamwe ko ahubwo ari icy’abantu bose, ko bityo gushyira hamwe imbaraga no kuzuzanya, biba ari uguteza imbere igihugu no kwiteza imbere.

Mu Rwanda hari urubyiruko rw’Abakorerabuashake bazwi nka ‘Youth Volunteers’ barenga miliyoni imwe.

Aba bagize uruhare rukomeye mu guhangana na Covid-19 ubwo yabicaga bigaciga hagati ya 2020-21, kuko bagiye bakangurira abantu kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki no guhana intera.

Urubyiruko rw’u Rwanda rukomeje gutanga umusanzu mu kubaka igihugu binyuze mu bikorwa birimo iby’isuku, kurwanya imirire mibi, kubaka uturima tw’igikoni ndetse no kubakira abatishoboye.

- Advertisement -

THIERRY MUGIRANEZA/ UMUSEKE.RW