Rayon Sports yungutse umufatanyabikorwa mushya

Ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imyaka ibiri na AG Group ifite Tap&Go izajya iyiha miliyoni 60 Frws ku mwaka, ikanakorera abakunzi ba yo amakarita.

Aya masezerano y’ubufatanye ku mpandi zombi zarizihagarariwe na Perezida wa Rayon Sports, Rtd Capt Uwayezu Jean Fidèle n’Umuyobozi wa Tap&Go yasinywe kuri uyu wa Kane, tariki ya 23 Gicurasi 2024, ku Biro bya Rayon Sports ku Kicukiro.

Rayon Sports izajya yambara uyu muterankunga ku kuboko, ku myambaro bakinisha, yaba ku ikipe y’abagabo n’iy’abagore.

Bazajya kandi bamamaza Tap&Go ku mbuga nkoranyambaga za Rayon Sports, mu kiganiro ‘Rayon Time’ cy’iyi kipe ndetse banamaze ku kibuga, ku mikino yakiriye.

Iyi kompanyi ikora amakarita y’ikoranabuhanga ryifashishwa mu kwishyura ingendo z’imodoka rusange zitwara abagenzi, izakorera amakarita abakunzi baRayon Sports bishyuriraho amatike yo kureba imikino ya Rayon Sports mu mwaka wose (season tickets) ndetse n’amakarita y’abanyamuryango (membership cards).

Aya makarita azakorerwa Rayon Sports kandi azabaakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo azongerwaho n’izindi serivisi zizajya zishyurwa binyuze kuri ayo makarita. Ku ikubitiro, umukunzi waGikundiro ufite iyi karita azajya ayikoresha atega imodoka, ku mafaranga yishyuye Rayon Sports igireicyo ibonaho.

Byongeye kandi, izi karita zizajya zifashishwa mu kwishyura itike zo kwinjira ku mikino yateguwe naRayon Sports, by’umwihariko iya gicuti.

Uretse izo serivisi zo gukorera abakunzi ba Rayon Sports amakarita, hari n’amafaranga Tap&Go izajya igenera ikipe ya Rayon Sports.

N’ubwo batifuje kugaruka ku ngano ya yo, amakuru agera ku UMUSEKE avuga ko ari miliyoni 60 Frws Murera izajya ihabwa ku mwaka, mu gihe cy’imyaka ibiri aya masezerano azamara.

- Advertisement -

Umunyamabanga wa Rayon Sports, Namenye Patrick, yavuze impamvu bahisemo gukorana na Tap&Go mu gihe bari basanzwe bakora amakarita, asubiza agira atiTwagize mbere na mbere imbogamizi yo kubona ayo makarita [ayo bikoreraga]. Ngira ngo twari twijeje abakunzi ba Rayon Sports ko mu gihe baguze amakarita bayabona mu cyumweru kimwe, ariko biratugora.”

Yakomeje agira atiTwari twanagerageje kugura imashini ibikora, tunahugura n’abakozi bacu babikora ariko dusanga ikoranabuhanga twakoreshaga n’uburyo tubikoramo bidashobora guhaza umubare munini w’abakunzi ba Rayon Sports.”

Bo [Tap&Go] bafite ubushobozi bwo kuba bakora amakarita menshi kandi mu gihe gito. Abakunzi baRayon Sports nibatangira kugura amakarita, umuntu azajya ayigura uyu munsi, ejo ayibone, mu gihe cy’amasaha 12.

Namenye kandi yavuze ko bagorwaga no kugezaamakarita ku bakunzi ba Rayon Sports bo hirya no hino mu gihugu babaga baguze amakarita, ariko kuriubu, uyu mufatanyabikorwa ni we uzajya uyabagezahomu turere dutandukanye bakoreramo.

Uyu mufatanyabikorwa mushya wa Rayon Sports yiyongereye kuri Skol, Canal+, Royal Nyanza, ChoopLife, RGL, Kwesa Collections n’abandi batandukanye basanzwe bakorana n’iyi kipe ikunzwe n’abatari bake.

Ubwo abayobozi bashyiraga umukono ku masezerano
Abayobozi bombi basobanuye buri kimwe kuri ubu bufatanye
Rtd Capt Uwayezu Jean Fidèle, ubwo yashyiraga umukono ku masezerano
Ubwo bari bamaze gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye

ISHIMWE YARAKOZE/UMUSEKE.RW