RBC yatanze umuburo ku bagore batwite bakerensa kwipimisha SIDA

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Abagore batwite bakangurirwa kwipimisha inshuro zose zagenwe

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, kiraburira abagore batwite kwipimisha inda hakiri kare, kuko iyo umubyeyi asanganywe virusi itera SIDA, ahita ashyirwa muri gahunda yihariye y’ubuvuzi kugira ngo hakumirwe ko ashobora kwanduza umwana atwite cyangwa bikabaho arimo kumubyara.

 

Mu Rwanda, abagore 47% ni bo bipimisha inda byuzuye igihe batwite bivuze ko abagore 53% iyo batwite batipimisha inda inshuro zagenwe nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi ku buzima n’imibereho, DHS, bwa 2020.

 

Mu mwaka wa 2022-2023 abagore batwite bipimishije Virusi itera SIDA abagera ku 1,421 basanze baranduye Virusi itera SIDA, bangana na 0,4% by’abagore basamye muri uwo mwaka.

 

Hejuru ya 99% by’ababyeyi batwite bafite virusi itera SIDA bahawe imiti igabanya ubukana mu kugabanya ibyago byo kwanduza abana batwite.

 

Kwipimisha inda ku bagore batwite ni imwe mu ngamba zafashije Guverinoma y’u Rwanda no kugabanya umubare w’abagore bapfa babyara n’abana bavukana ubwandu bwa Virusi itera SIDA.

- Advertisement -

 

Abagore bo mu Karere ka Kayonza baganiriye na UMUSEKE, bagaragaza ko mu mpamvu zituma abagore batipimisha byuzuye igihe batwite harimo izishingiye ku myumvire n’imyemerere.

 

Uwineza Gaudance wo mu Murenge wa Mukarange, yavuze ko hari ababyeyi azi babyaye batipimishije inda bitewe n’uko kwa muganga basaba ko ugiye kwipimisha ajyana n’uwayimuteye.

 

Ati ” Nk’umugabo ufite akazi katamuha umwanya, biba bigoye ko ajyana n’umugore. Bishobora gutuma abyihorera, abaye arwaye Sida bigatuma ayanduza umwana.”

 

Nyirahabakurama Marie we avuga ko akimara gusama, yajyanye n’umugabo we kwa muganga basanga bafite virusi itera SIDA, gusa bitaweho n’abaganga, ubu umwana wabo nta bwandu afite.

 

Ati “Iyo wamenye ko ufite virusi itera SIDA kare ufata imiti kandi ukayifata ku gihe kugira ngo wirinde ibyuririzi. Ubu njye n’umwana wanjye tubayeho neza.”

 

Micomyiza Devota we avuga ko mu bagore batipimisha inda mu gihembwe cya mbere harimo ababa batinya ko abagizi ba nabi bamenya ko batwite bakabaroga.

 

Ati “Iyo tugiye kwipimisha abaganga badupima Virusi itera SIDA, bakaduha inama y’uko ukora imibonano muri ubu buryo, ibyo byose ukamenya uko ubyitwaramo”.

 

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko ikomeje gushyira imbaraga mu buryo bufasha bamwe mu bagabo binangira guherekeza abagore babo kwa muganga kwipimisha.

 

Ni  uburyo bubafasha kwipima Virusi itera SIDA bakoresheje agakoresho kayipima mu matembabuzi yo mu kanwa ‘OraQuick’ ariko ko budasimbura ubundi buryo busanzwe bwifashishwa.

 

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Sida mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr. Ikuzo Basile, avuga ko abagore bakwiriye kujyana n’abagabo kwipimisha kuko hari abashakanye usanga umwe afite sida undi ntayo afite.

 

Ati ” Turakangurira ababyeyi kugana Ibigo Nderabuzima kugira ngo bafatirwe ibizamini hakiri kare uwo basanze afite virusi itera SIDA atangizwe imiti kandi barinde n’uwo atwite azavuke adafite virusi itera sida ndetse agirwe n’inama yuko azarera umwana we.”

 

By’umwihariko, Dr Ikuzo asaba abajyanama b’ubuzima kurushaho kuba hafi abagore batwite kugira ngo barusheho gukurikirana ubuzima bwabo n’abo batwite.

 

Igenzura riheruka ku mibereho y’abaturage mu Rwanda (DHS) riba rimwe mu myaka itanu, ryerekana ko ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA mu banyarwanda buri ku gipimo cya 3% muri rusange.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera Sida muri RBC, Dr Ikuzo Basile

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW