RDC: Kardinal Ambongo washoboraga gufungwa yahuye na Tshisekedi

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Kardinali wa RD Congo Fridolin Ambongo,yahuye na Perezida wa RD Congo, Félix Tshisekedi kugira ngo bumvikane ku kibazo cyabaye hagati ye na Leta ya Congo.

Mu biro bye, Tshisekedi yakiriye Ambongo baganira mu gihe cy’amasaha abiri nk’uko byatangajwe n’ibiro bya perezida wa DR Congo.

Mu mpera z’ukwezi gushize ubushinjacyaha bwatangaje ko bushaka gukurikirana Kardinali Ambongo usanzwe ari n’umukuru w’inama y’abepiskopi ba Afurika na Madagascar.

Ambongo yagiye yumvikana anenga uko ubutegetsi bwa Kinshasa bukemura ikibazo cy’intambara mu burasirazuba bwa Congo, harimo guha intwaro abasivile n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo n’umutwe wa FDLR.

Umushinjacyaha Firmin Mvonde yashinje Cardinal Ambongo “gukwiza impuha, kugumura abaturage ngo bigumure kuri leta, n’amagambo y’urucantege ku ngabo za FARDC ziri ku rugamba”, ndetse yari yahamagajwe ngo azitabe.

Gushaka gukurikirana Ambongo byateje impaka ku mbuga nkoranyambaga aho Abanyecongo benshi babivuzeho mu buryo butandukanye.

Nyuma yo kubonana na Perezida Tshisekedi ku wa kane, Kardinali Ambongo yabwiye abanyamakuru ko perezida yamuhaye amahirwe ngo babonane kugira ngo “dushyire umucyo ku ngingo zitandukanye”.

Yagize ati “Mu rusaku twumvise ku mbuga nkoranyambaga mu minsi ishize, nifuje guhura n’umukuru w’igihugu nk’ushinzwe igihugu, nanjye nka Kardinali wa Congo…

Iyo abagabo baganiriye, ibintu birasobanuka. Nsohokanye muri ibi biro ibyiyumvo byo kunyurwa cyane no gushima umukuru w’igihugu. Kuri njye, ubundi, nta kibazo kigihari. Hari habayeho kutumvikana kurusha ko byari ikibazo nyacyo”

- Advertisement -

Mbongo avuga ko kiliziya na leta “bigomba gukorera hamwe” kuko byombi bigamije “ineza ya rubanda n’igihugu cyacu kigeramiwe kubera ubukana bw’ibihugu bituranyi tuzi.”

IVOMO: BBC

UMUSEKE.RW