RIB yafunze icumi biganjemo abo mu Butabera

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafunze abantu 10 biganjemo abo mu rwego rw’Ubutabera n’abafatanyacyaha babo, aho bakekwaho ibyaha bya ruswa n’indonke.

Ubutumwa RIB yanditse kuri X, ku ya 21 Gicurasi, ivuga ko abo bantu 10 ifunze barimo Micomyiza Placide, Umucamanza ku Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, Uwayezu Jean de Dieu, Umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rwa Ngarama; Misago JMV, Umugenzacyaha (station Ngarama); Tuyisenge Jean d’Amour, Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, n’abafatanyacyaha babo.

RIB ikomeza ivuga ko abo bafatanya cyaha babo bakoraga nk’abahuza hagati y’utanga n’uwakira ruswa.

Iperereza rimaze iminsi ribakorwaho rigaragaza ko mu bihe bitandukanye bakoranye n’abiyise abakomisiyoneri mu gusaba indonke abantu bafite ababo bafuzwe kugira ngo bafungurwe.

Abo bakekwa bafungiye kuri Sitasiyo za RIB zirimo iya Nyarugenge, Kicukiro, Nyamirambo, Kimihurura, Kimironko na Remera, mu gihe dosiye zabo ziri gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru ndetse n’izindi nzego ziyifasha mu rugamba rwo kurwanya icyaha cya ruswa.

RIB kandi yaburiye uwo ariwe wese witwaza inshingano afite agasaba indonke ko bitazamuhira kuko inzego zose zahagurukiye kurwanya Ruswa mu gihugu.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW