Rurageretse hagati ya Tshisekedi n’uruganda rwa Apple

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Felix Antoine Tshisekedi akomeje kwikoma sosiyete ya Apple avuga ko ikomeje gukinira ku maraso y’inzirakarengane z’Abanyekongo ibyo avuga ko bikwiriye guhagarara.

Apple ni uruganda rutura rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga ku Isi, rubarirwa agaciro ka tiriyari $2.6.

Uru ruganda rugurisha ahanini telephone za iPhone, ibikoresho bya iPad na mudasobwa zikoresha ‘operating system’ ya Macintosh.

Perezida Thsisekedi avuga ko Apple ikoresha amabuye y’agaciro isahura mu birombe byo muri Congo ikajya gukoramo ibyo bikoresho.

Avuga ko biteye agahinda kuba Apple igura amabuye y’amajurano yita ko ari ayo mu Rwanda kandi icyo gihugu kitagira n’igarama ry’ayo mabuye.

Umukuru wa RD Congo ashinja Apple n’ibigo bakorana byo mu Bufaransa gufatanya n’u Rwanda ngo guteza umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo kugira ngo basahure ayo mabuye.

Ati “Tuzi ko mu Rwanda nta na garama y’amabuye y’agaciro ahenze cyane agenewe gukora iryo koranabuhanga. Rero, bivuze ko ayo mabuye y’agaciro aturuka ahandi. Uyu munsi kandi byaragaragaye ko aturuka muri DRC.”

Ubutegetsi bwa Kinshasa buvuga ko Apple mu bicuruzwa byayo ikoresha amabuye y’agaciro ya étain, tantale na tungstène (azwi cyane nka 3T), iperereza rigaragaza ko yaguzwe mu Rwanda kandi ngo rudacukura ayo mabuye.

Mu gihe Uruganda rwa Apple rwagezwa mu nkiko na Leta ya Congo, ubutegetsi bwa Tshisekedi bushobora gisaba indishyi ya Miliyoni nyinshi z’amadorali.

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW