Rusizi: Hagaragajwe ibizibandwaho mu myaka Itanu iri imbere

Mu nama nyungurana bitekerezo ku iterambere rirambye ry’Akarere ka Rusizi hagaragajwe ibyagezweho mu myaka irindwi ishize, hanagaragazwa n’ibiteganywa kwibandwaho mu myaka itanu iri imbere 2024-2029.

Ni mu nama yabaye ku wa 24 Gicurasi, aho abayobozi b’Imirenge bagaragaje ko hari ibyo batanze nk’ibyifuzo by’abaturage bikenerwa na benshi bitagaragajwe.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi, Dr. Odette Uwizeye, yasobanuye ko ibyo abaturage bifuza byagiye bikusanywa n’ubwo byose bitazakorerwa rimwe.

Yagize ati “ Twatangiriye ku rwego rw’Umudugudu dukusanya amakuru, Ibikorwa byose bigaragaye mu Mirenge itandukanye ni dusoza imitegurire y’iyi gahunda irambye y’imyaka itanu ntabwo byose bizaba birimo ahubwo tuzareba ibirusha ibindi uburemere abe ari byo twibandaho”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr. Kibiriga Anicet, yavuze ko bamurikiye abafatanyabikorwa ibyakusanyijwe ngo hareberwa hamwe ibyaba byaribagiranye byihutirwa ngo nabyo byongerwemo.

Ati ” Intego kwari kureba niba hari ibyaba byaribagiranye ngo bikorwe hari ibyo bagaragaje abaturage bifuje, numva ari byiza cyane kugira ngo tubishyire muri gahunda”.

Igenamigambi ry’imyaka 5 rigamije iterambere rirambye ry’abatuye Akarere ka Rusizi, rizibanda ku bikorwa byo kuzamura ubuhinzi n’Ubworozi, ibikorwa remezo, ubukerarugendo, uburezi, ubuzima, ikoranabuhanga no kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana.

MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW i Rusizi