Rwanda Premier League yashyizeho ibihembo bishya

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Inama y’Ubutegetsi ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere y’umupira w’amaguru mu Rwanda (Rwanda Premier League), yemeje ko igiye kujya ihemba amakipe bitewe n’imyanya yabonye muri shampiyona.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi wa yo, Hadji Yusufu Mudaheranwa mu nama nyunguranabitekerezo idasanzwe yateranye ku wa Gatandatu tariki ya 25 Gicurasi, ku Cyicaro cya yo ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yahuje abayobozi b’amakipe 16 yakinnye Primus National League ya 2023-24.

Mu ngingo zari ku murongo w’ibyigwa harimo kurebera hamwe uko shampiyona y’umwaka ushize yagenze no guhana ibitekerezo ku mpinduka zakorwa mu mwaka utaha kugira ngo urwego rwa shampiyona ruzamuke ndetse n’amakipe arusheho kubona ubushobozi.

Harimo kwereka abanyamuryango raporo y’umutungo w’umwaka wa Shampiyona ya 2023-24 ndetse no kubereka bamwe mu bafatanyabikorwa bashya byitezwe ko bazazamura ingengo y’imari yari isanzwe igenerwa amakipe buri mwaka.

Harimo kandi gukora imbonerahamwe y’imikino ya Shampiyona y’umwaka utaha idashingiye ku guhura kw’amakipe hakurikijwe uko yahuye mu gice kibanza cya Shampiyona. Iyi gahunda ikazashyirwa hanze kare, nyuma yo kuzamuka kw’amakipe avuye mu Cyiciro cya Kabiri ndetse no kwerekana ko amakipe yose yujuje ibisabwa (CAF Club Licensing) biyemerera gukina shampiyona.

Mu bindi byaganiriwe muri iyi nama kandi birimo guhemba amakipe yose uko ari 16 ku mpera ya shampiyona hakurikijwe imyanya yarangirijeho, uburyo busimbura ubwari busanzweho aho ikipe imwe rukumbi yegukanye Igikombe cya Shampiyona ari yo yagenerwaga igihembo cya Miliyoni 25 Frws.

Hari kandi kuba buri mukino hazajya hahembwa umukinnyi witwaye neza (man of the match) kugira ngo hazamurwe ireme ry’irushanwa no guhatana hagati y’abakinnyi.

Abagize amakipe 16 kandi batanze ibitekerezo ko hari bimwe byari bikwiye guhinduka umwaka utaha w’imikino harimo nko kuba hazamurwa umubare ntarengwa w’abanyamahanga bakwemererwa gukina mu Cyiciro cya Mbere mu Rwanda bari basanzwe ari batandatu.

Iki gitekerezo cyikaba cyiraza kuganirwaho no mu nama y’Inteko Rusange ya FERWAFA iteganyijwe kuri iki Cyumweru, tariki 26 Gicurasi 2024, ndetse n’ibiganiro bitandukanye Rwanda Premier League izajya igirana n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.

- Advertisement -

Hari kandi iyubahirizwa ry’amwe mu mategeko agenga shampiyona no kuzamura ireme ry’amarushanwa, nko kwimakaza umuco wo guhana amakipe yitwaye nabi haba mu mikino ndetse no gutesha agaciro irushanwa. Hari kandi kuba haboneka izina ry’umupira (Rwanda Premier League match ball) umwe uhuriweho uzajya ukinwa n’amakipe yose muri shampiyona.

Abanyamuryango kandi batangarijwe ko Shampiyona y’umwaka utaha izaba ifite umufatanyabikorwa mushya, izatangira tariki 10 Kanama 2024 izasozwe tariki 30 Gicurasi 2025.

Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Hadji Mudaheranwa Yussuf, yijeje Abanyamuryango ko umwaka utaha ikipe zizabaho Ubuzima bwiza

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW