Samuel Eto’o yongeye gukozanyaho na Minisiteri ya Siporo muri Cameroun

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun (Fecafoot), Samuel Eto’o Fils, yongeye kugaragaza ko Minisiteri ya Siporo muri iki gihugu idakwiye gusuzugura abayobora ruhago.

Mu minsi ishize, ni bwo Minisiteri ya Siporo muri Cameroun iyoborwa na Narcisse Kombi, yemeje ko ikipe y’Igihugu igomba gutozwa n’umugabo ukomoka mu Bubiligi.

Ibi byamenyekanye amasezerano ya Rigobert Song atongerwaga, ariko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroun ndetse n’Abanya-Cameroun, bumva inkuru zavugaga ko Umubiligi, Marc Brys ari we mutoza wemejwe na Minisiteri ya Siporo.

Samuel Eto’o nk’Umuyobozi wa Fecafoo, yaje kwemera uyu mutoza ariko avuga ko iri shyirahamwe rigomba kumushakira abungiriza.

Kuri uyu wa Gatatu, hari hatumijwe inama yagombaga guhuza uyu mutoza na Fecafoot, ariko Eto’o atungurwa no kubona umujyanama wa Minisitiri utari wayitumiwemo, maze asaba ko asohorwa.

Nyuma yo gusohora uyu mujyanama wa Minisitiri wa Siporo muri Cameroun, Samuel Eto’o yasabye umutoza guhitamo uruhande hagati ya Fecafoot na Minisiteri, maze uyu mutoza ahita asohoka.

Ubwo Eto’o yavugaga n’umutoza, Marc Brys, yamwibukije ko ubwo yari agikina yari mu bakinnyi beza Isi yatunze kandi ko adakwiye kuza kuvangira Igihugu cya Cameroun akahakorera ibyo atakorera iwabo mu Bubiligi.

Uyu muyobozi wa Fecafoot yahise atumiza inama y’igitaraganya, inemeza ko Martin Ndtoungou Mpile ari we ugomba gutegura ikipe izakina amajonjora y’Igikombe cy’Isi 2026 na Cap Vert na Angola.

Ku rundi ruhande, Ministeri ya Siporo, yo yatangaje ko ku wa Gatatu tariki ya 29 Gicurasi, hari inama yo gutegura iriya mikino yombi.

- Advertisement -
Samuel Eto’o azwiho kutavugirwamo
Umutoza, Marc Brys nawe yahise agirana ibibazo na Samuel Eto’o uyobora Fecafoot
Fecafoot yahise itumiza Inama y’igitaraganya
Ku wa Gatatu tariki ya 29 Gicurasi, hagomba guterana inama ya Komite Nyobozi ya Fecafoot
Hamenyeshejwe abo bireba bose
Minisiteri ya Siporo na yo yatumije indi nama

UMUSEKE.RW