Sheikh Sindayigaya  yagizwe Mufti mushya

Sheikh Sindayigaya Mussa yatorewe kuyobora Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (Mufti), asimbuye Sheikh Salim Hitimana wari umaze imyaka  Umunani ku buyobozi ku buyobozi.

Sheikh Salim Hitimana, na we wari umukandida kuri uyu mwanya, yasabye ko abari kumutora, amajwi bayaha Sheikh Sindayigaya Mussa bari bahatanye, akura kandidatire kuri uwo mwanya ngo kuko “ Amaze igihe kirekire mu nshingano.”

Sheikh Sindayigaya Mussa yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe imari n’igenamigambi mu biro bikuru by’umuryango w’Abayislamu mu Rwanda.

Mufti mushya azungirizwa na Sheikh Mushumba Yunnusu watorewe kuba Mufti wungirije. Kuri uyu mwanya akaba yatowe n’Inteko rusange ku majwi 100%.

Ni mu gihe komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu muryango w’Abayisilamu mu Rwanda izayoborwa na Sheikh BaKERA Ally wari usanzwe kuri uwo mwanya .

Bwana Bicahaga Hamidu yatorewe kuyobora komisiyo y’Imari n’Igenamigambi mu muryango w’Abayisilamu mu Rwanda naho Issa Byarugaba atorerwa kuyobora komisiyo y’imiyoborere n’amategeko.

UMUSEKE.RW

 

- Advertisement -