Si Amarozi! Menya byimbitse indwara y’imidido

Imidido ni indwara ituma umuntu abyimba amaguru by’umwihariko gu kice cy’ikirenge, iyi ndwara iterwa no kumara igihe kinini umuntu agenda mu butaka akinjirwa n’uduce tw’itaka tugafunga inzira z’amazi agatangira kwireka mu mubiri.

Inzego z’ubuvuzi zivuga ko kugira ngo umuntu arware iyi ndwara biterwa n’imiterere y’umubiri we ishobora kuyandura, kandi akaba akunda kugenza ibirenge ku butaka bwiganjemo imyunyu ngugu ya Silcon na Quartz.

Bimwe mu bimenyetso bishobora kuranga ugiye gufatwa n’imidido ni ukuribwa no kubyimba amakuru, kugira umwera ukabije ku maguru, kugira umuriro ndetse bigeze aho ashobora no kubyimba urwagashya n’umwijima.

Inzego z’ubuzima mu Rwanda mu 2023 zavugaga ko habarurwa abantu basaga ibihumbi 6000 barwaye imidido.

Igice cy’Amajyaruguru n’u Burengerazuba bw’u Rwanda niho hibasiwe cyane n’ubwo burwayi bujya bwitiranwa no kurogwa.

Ubu burwayi ababurwaye bahura n’ibibazo byinshi birimo kutabona ubuvuzi buhagije ndetse n’akato bahabwa n’abamwe.

Imanizabayo Sophie, ni umwe muri bo warwaye Imidido aza kuvurirwa mu Kigo Heart and Sole Africa, HASA, cyashinzwe mu 2009 kita ku bafite uburwayi bw’imidido kiri i Musanze.

Avuga ko yarwaye imidido afite imyaka 12, abanyeshuri bakajya bamuha akato, kuko ku ishuri ari we wenyine wari ufite ubwo burwayi.

Ati ” Nanjye ubwanjye narirebaga nkabona ntawe duhuje uburwayi, kubera kugira isoni n’ipfunwe nageze mu wa gatandatu ndarireka.”

- Advertisement -

Yongeraho ati “Ntabwo indwara y’imidido ari amarozi, nanjye nabonye bije, ariko icyo nabashishikariza, abana batoya bagomba gukura babambika inkweto, bakagira isuku ndetse n’abashobora kuba bayirwara bakivuza hakiri kare.”

Mu bushakashatsi bwakozwe na Kaminuza y’u Rwanda mu mushinga witwa 5S Foundation ugamije kurwanya no kurandura indwara zititaweho uko bikwiye, NTDs, by’umwihariko imidido na Shishikara.

Ubu bushashakashatsi bwamaze imyaka itatu bwagaragaje ko abarwaye imidido bagihabwa akato haba mu mibanire imirimo, ubukene, amavuriro macye ndetse n’amazina bagenda bitwa.

Jean Paul Bikorimana, umwe mu bakoze ubushakashatsi kuri ubwo burwayi, avuga ko abantu bafite uburwayi bwo kubyimba amaguru bahura n’ibibazo bitandukanye harimo iby’ubushobozi.

Avuga ko abafite ubwo burwayi bagorwa no kubona ubuvuzi bwihariye bwo kuvura imidido buri muri buri Murenge.

Umuhuzabikorwa wa Heart and Sole Africa (HASA) mu Rwanda, Uwizeyimana Jeanne, asaba Abanyarwanda kwirinda guha akato abarwaye imidido, ahubwo akabakangurira kubakunda bakabiyegereza.

Yagize ati “Icyo twavuga ni uko indwara y’imidido itandura, umuntu uyirwaye ni umuntu nk’abandi, aba arwaye amaguru ariko mu mutwe haba hakora n’amaboko aba akora, ni ukuvuga ngo babafate nk’abandi bantu, babakunde, ntibabahe akato kuko iyo babahaye akato bituma na kwakundi yari ashoboye gukora akomeza kwiheza ntabe yashobora gukorera umuryango we.”

Umuyobozi w’Agateganyo w’ishami rishinzwe kurwanya no gukumira indwara zititaweho muri RBC, Dr Mbonigaba Jean Bosco, avuga ko n’ubwo bamwe mu Banyarwanda bamaze gusobanukirwa ko indwara y’imidido ari indwara umuntu uyirwaye atakwanduza mugenzi we hakiri urugendo rwo kurushaho kuyitaho n’ubufatanye bwa buri wese.

Yagize ati “Muri macye ni urugendo rurerure tugomba gukora kuko ntabwo Abanyarwanda twese turayimenya ku kigero gikwiriye, nk’uko bigenda bigabanuka ku buryo ntawe ukwiye guheza undi kubera kurwara imidido.”

Yongeraho ati “Si indwara y’amarozi, icyo dusaba abantu bose ni uko twakwegera abaturage tukabafasha kugera ku bavuzi hakiri kare.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, kivuga ko iyi ndwara iramutse igaragaye kare cyane, umurwayi ashobora gukurikiranwa akaba yakira burundu ariko kuko iboneka yaramaze kurengerana ngo biragorana uretse ko umuntu avurwa akaba yakoroherwa ariho bahera basaba kubahiriza ingamba zafashwe.

Abarwaye imidido bigishije imyuga, bamwe  bakora inkweto zitandukanye
Bamwe ubu ni abadozi kandi bafite abaguzi

Umuhuzabikorwa wa Heart and Sole Africa (HASA)mu Rwanda Uwizeyimana Jeanne
Umuyobozi w’Agateganyo w’ishami rishinzwe kurwanya no gukumira indwara zititaweho muri RBC, Dr Mbonigaba Jean Bosco
Abantu basabwa kudaha akato abarwaye imidido

UMUSEKE.RW