Slovakia: Minisitiri w’Intebe yarashwe urufaya rw’amasasu

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY

Minisitiri w’Intebe wa Slovakia, Robert Fico, arembeye mu bitaro nyuma yo kuraswa amasasu menshi ubwo yasuhuzaga abaturage.

Uku kuraswa kwa Minisitiri w’Intebe kwabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki 15 Gicurasi 2024, ubwo yari asohotse mu Nama y’Abaminisitiri.

Ibinyamakuru by’imbere muri Slovakia byatangaje ko ubwo Robert Fico yarari gusuhuza abaturage umuntu yamumisheho amasasu.

Inzego z’umutekano n’Abashinzwe kumurinda bahise bamuhungisha vuba na bwangu, bamwinjiza mu modoka zimwihutana ku ivuriro ryo mu gace yarasiwemo.

Kubera uko yarameze nabi bahise bamwihutana mu bitaro biherereye mu Mujyi wa Banska Bystrica, bakoresheje indege ya Kajugujugu.

Urukuta rwa Facebook rwa Minisitiri w’Intebe rwatangaje ko icyo gitero cyari cyigamije kumwivugana.

Perezida wa Slovakia, Zuzana Čaputová, yatangaje ko uwarashe Minisitiri w’Intebe yatawe muri yombi, ko ibyimbitse bizatangazwa.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW