Turiteguye – Yolande Makolo avuga ku bimukira bazava mu Bwongereza

Umuvugizi wa guverinoma y’u  Rwanda Yolande Makolo, yavuze ko u Rwanda rwiteguye kwakira abimukira bava mu Bwongereza gusa ntiyavuga umubare w’abazaza ubwo indege izaba itangiye urugendo.

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak yasezeranyije ko abimukira bagera mu Bwongereza badafite uruhushya bazoherezwa mu Rwanda aho kwemererwa gusaba ubuhungiro mu Bwongereza.

Abagera ku 52,000 bagiye mu Bwongereza kuva itegeko ryahindurwa mu 2023 ndetse ubu bategereje ko bashobora kwimurwa muri icyo gihugu.

U Rwanda rwagiranye amasezerano n’Ubwongereza y’imyaka itanu, kugeza ubu bigereranywa ko Ubwongereza bumaze guha u Rwanda nibura miliyoni 300 z’amapawundi (angana na miliyari 485 mu mafaranga y’u Rwanda).

Mu kwezi gushize, gahunda ya Minisitiri w’intebe Sunak yo kohereza mu Rwanda bamwe mu basaba ubuhungiro yemewe n’inteko ishingamategeko y’Ubwongereza.

Ku itariki ya 22 Mata  uyu mwaka, Sunak yavuze ko indege ya mbere ijyanye abo bantu mu Rwanda izahaguruka hagati y’ibyumweru 10 na 12 biri imbere.

Mbere, leta y’Ubwongereza yari yavuze ko ishaka ko indege zizahaguruka mbere y’impeshyi y’uyu mwaka.

Sunak yavuze ko hazabaho “ingendo nyinshi z’indege buri kwezi ku mpeshyi na nyuma yayo”.

Ubwo Inteko ishingamategeko y’Ubwongereza yemezaga iryo tegeko, minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko hari hari abantu 52,000 basaba ubuhungiro bashoboraga koherezwa mu Rwanda.

- Advertisement -

Mu kiganiro na BBC cyitwa ‘Sunday with Laura Kuenssberg’, Umuvugizi wa guverinoma y’u  Rwanda Yolande Makolo yagize ati “Sinshobora kukubwira ibihumbi  tuzakira mu mwaka wa mbere cyangwa mu mwaka wa kabiri.”

Ariko abajijwe niba u Rwanda rushobora gucumbikira abantu bose bategereje kuba bashobora koherezwa mu Rwanda, Makolo yagize ati “Ibi bizashingira ku bintu byinshi cyane birimo gukorwaho ubu.”

Abajijwe  umubare w’abasaba ubuhungiro bavuye mu Bwongereza rushobora gucumbikira, Makolo yavuze ati “Turiteguye”.

Ariko ntiyizeje niba u Rwanda rwashobora kwakira abantu 52,000 Ubwongereza bwifuza kuhohereza, avuga gusa ko abo ruzakira bazaba “babarirwa mu bihumbi”.

Abaminisitiri bo mu Bwongereza bakomeje kuvuga ko bashaka ko koherezwa mu Rwanda biba uburyo bwo guca intege abantu bagerageza kujya mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Minisitiri wo gutwara abantu n’ibintu w’Ubwongereza Mark Harper na we yitabiriye icyo kiganiro, abazwa niba leta y’Ubwongereza ifite ubundi buryo yakwiyambaza mu gihe haba habaye ikibazo muri gahunda ifitanye n’u Rwanda.

Nubwo atasubije mu buryo butaziguye, Harper yavuze ko leta y’Ubwongereza ifite “gahunda yuko indege zitangira kugenda mu byumweru biri hagati ya 10 na 12 [gahunda] irimo gukorwaho na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu“.

Harper yongeyeho ati “Turashaka ko indege zijya mu Rwanda zikomeza kugenda mu buryo buhoraho muri uyu mwaka.

Tuzakomeza gukorana bya hafi n’u Rwanda ku masezerano y’ubufatanye dufitanye afite ingamba zose z’ubwirinzi abantu bashaka kubona.

Ntekereza ko niba ushoboye gushyiraho uburyo bwo guca intege binyuze muri izo ngendo z’indege, uzasenya imikorere y’ubucuruzi bw’amatsinda y’abagizi ba nabi bakora magendu yo kwambutsa abantu babanyujije mu mazi ateje ibyago cyane y’umuhora wa ‘English Channel’.”

 Hari imiryango isanzwe yita ku bimukira binjira mu Bwongereza binyuranye n’amategeko yatangaje mo mu gihe uyu mushinga w’itegeko waba winjiye mu mategeko y’u Bwongereza muri iki cyumweru bahita batangiza ibirego byihuse kugira ngo hatagira indege itwaye abimukira ihaguruka ikaberekeza mu Rwanda.

IVOMO: BBC

UMUSEKE.RW