U Rwanda rwiyemeje gusubiranya ubutaka n’amashyamba ku kigero cya 76%

Ubwo hatangizwaga Icyumweru cy’ibidukikije, Minisitiri w’Ibidukikije Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc avuga ko uRwanda rwihaye intego yo gusana no gusubiranya ubutaka n’amashyamba byangiritse ku kigero cya 76% bitarenze umwaka wa 2030.

Ibi Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc yabivuze mu muganda ngarukakwezi wahuje Akarere ka Nyamagabe, Karongi na Ruhango.

Ni umuganda wabereye mu isoko y’amasangano y’umugezi wa Mbirurume ni uwa Mwogo.

Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc yabwiye abaturage ko umwaka wa 2030 uzasoza bamaze gusana amashyamba no gusubiranya ubutaka bwangiritse bugera kuri miliyoni ebyeri bingana na 76% by’ubuso bw’igihugu.

Dr Mujawamariya avuga ko hari ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 30 ishize kuko babashije gusana hegitari 30,4% by’ubuso bw’igihugu, rutera amashyamba kuri hegitari zirenga 70000 z’indiri z’urusobe rw’ibinyabuzima.

Ati “Twasanye igishanga cy’u Rugezi, Pariki ya Mukura ndetse ni iya Gishwati.”

Yavuze kandi ko abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, abinura umucanga bagomba gukora uwo mwuga babungabunga ibidukikije.

Yavuze ko abaturiye iyi migezi ya Mwogo na Mbirurume bakwiriye kuyifata neza kuko ariyo ivamo Umugezi wa Nyabarongo wohereza amazi mu Isoko y’Uruzi rwa Nile.

Ngayaberura Donath wo mu Murenge wa Musange mu Karere ka Nyamagabe, avuga ko gutera ibiti no gucukura imiringoti ku musozi ihanamiye iyi migezi bibashimishije kubera ko mu bihe by’imvura isuri yamanukaga ikaroha imyaka n’ubutaka muri Nyabarongo.

- Advertisement -

Ati “Imigano Leta yateye ku nkengero z’iyi migezi ya Mwogo na Mbirurume ntabwo yonyine ihagije niyo mpamvu bongereyeho imirwanyasuri uyu munsi ifata ubutaka.”

Nshimyimana Etienne avuga ko hari ibitaka, n’amabuye biva mu mpinga y’imisozi 3 ikikije iyi migezi yombi bikaruhukira mu mazi ku buryo usanga yigabanyijemo ibice bibiri.

Ati “Izi ngamba Leta yafashe zizatuma amazi y’umugezi adakama kuko nta suri izongera kwirohamo”.

Mu bindi u Rwanda rwagezeho muri iyi myaka 30 ishize ni uguca amashashi, ibikoresho bya Pulasitiki ndetse no gushyiraho amategeko ajyanye no kurengera ibidukikije.

Insanganyamatsiko y’icyumweru cy’ibidukikije iragira ati “Dusubiranye Ubutaka bwangiritse, twongere ubudahangarwa turwanya ubutayu n’amapfa”.

Minisitiri w’Ibidukikije Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc mu muganda i Nyamagabe

Umuganda wabereye ku misozi 3 ihanamiye Umugezi wa Mbirurume ni uwa Mwogo
Haciwe imirwanyasuri

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Nyamagabe.