Ubufaransa bugiye gutoza Ingabo za Congo

Perezida Félix Tshisekedi mu rugendo yagiriye mu Bufaransa yahuye na mugenzi we w’iki gihugu Emmanuel Macron wamwemereye ubufatanye mu bice bitandukanye harimo no gutoza igisirikare.

Mu kiganiro n’abanyamakuru umukuru w’igihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo na perezida Emmanuel Macron, bagize ibindi bemezanya.

Iki kiganiro cyabaye nyuma yuko Emmanuel Macron n’umugore we Brigitte Macron bari bamaze kwakira neza Tshisekedi n’umugore we Denise Nyankeru.

Mu biganiro abakuru b’ibihugu bagiranye mu muhezo harimo ubufatanye mu by’umutekano, umuco, uburezi n’ibidukikije.

Emmanuel Macron yavuze ko hari imishinga myinshi, igihugu cye kizakorana na RDC, harimo guteza imbere ibikorwa remezo, kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Inga, guteza imbere ibidukikije n’ibindi.

Igihugu cy’ubufaransa cyemereye RDC kuzakomeza gukorana bya hafi mu bijyanye no gutoza abasirikare barwanira mu ishyamba.

Hagati aho perezida w’ubufaransa, Emmanuel Macron yahise atangaza ko yamaganye imitwe yose yitwaje imbunda, kandi ko hadakwiye kubaho kwitana ba mwana ndetse anashimagiza umugambi w’amahoro wa Luanda nk’igisubizo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa RDC.

Tshisekedi yakiriwe na Macron

OLIVIER MUKWAYA /UMUSEKE.RW

- Advertisement -