Ubuyobozi bw’Inama y’Ubutegetsi ya Kiyovu Sports, bwongeye kwibutsa amakipe yifuza Richard Kilongozi, ko akiri umukinnyi w’iyi kipe ukiyifitiye amasezerano.
N’ubwo shampiyona itararangira, amakipe atandukanye akomeje gushaka abakinnyi bazayafasha mu mwaka utaha w’imikino 2024-2025.
Mu bakinnyi bakomeje kuvugwa, harimo Richard Kilongozi Bazombwa ukina mu busatirizi bw’ikipe ya Kiyovu Sports.
Uyu mukinnyi ukomeje kuvugwa mu makipe arimo Police FC, ni umwe mu beza Urucaca rugenderaho mu gice cy’ubusatirizi.
Nyuma y’ibyakomeje kuvugwa kuri Kilongozi, Karangwa Joseph uyobora Inama y’Ubutegetsi ya Kiyovu Sports, yavuze ko agifite amasezerano muri iyi kipe kandi ari mu bo izaba igenderaho umwaka utaha.
Ati “Kilongozi aracyafite amasezerano y’umwaka umwe muri Kiyovu Sports. Ntaho azajya kuko natwe turacyamukeneye mu mwaka utaha.”
Uyu muyobozi kandi, yakomeje avuga ko mu mwaka utaha w’imikino, bazubaka ikipe ikomeye kandi izaba ihanganiye kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda.
Urucaca rurasoza shampiyona, rwakira ikipe ya Rayon Sports kuri Kigali Pelé Stadium Saa Cyenda z’amanywa.
UMUSEKE.RW