Uko VUP yakungahaje Abanyamusanze

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Mayor wa Musanze yashimiye Gervais n'umugore we ko inkunga bahawe itapfuye ubusa biyubakiye inzu

Abaturage batuye mu bice bitandukanye by’akarere ka Musanze bakora imirimo muri gahunda ya VUP baravuga ko yabafashije kwikura mu bukene.

Abaturage bakora umuhanda w’ibirometero bine ariwo Kabeza-Nyarubande- Rukore mu murenge wa Kinigi aho biteganyijwe ko uzahuza utugari twa Kampanga na Kaguhu muri gahunda ya VUP(Vision Umurenge Program) bavuga ko ari gahunda yabafashijie kwivana mu bukene.

Uwitwa Maniriho Gervais wakoze iyo mirimo ifasha abatishoboye (VUP) avuga ko mbere yari mu bukode we n’umugore we mbere bari mu nzu bakodesha noneho babona inkunga y’ibihumbi mirongo itandatu bagura intama ndetse akajya yizigama no mu bimina

Yagize ati“Bitewe n’inkunga nahawe ubu niyubakiye inzu y’ibyumba bitatu n’uruganiriro, iwanjye hari amatungo ubu njye n’umuryango wanjye nta kibazo dufite.”

Undi witwa Mukeshimana Elisabeth nawe yagize ati”Gukora muri VUP byadufashije kwiteza imbere tuva mu bukene byose tubikesha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ubu njye sinkikodesha yewe mfite n’amatungo.”

Akarere ka Musanze habarurwa arenga miliyari y’amafaranga agomba guhabwa abaturage batishoboye muri gahunda ya VUP kugirango bivane mu bukene aho hari n’abahabwa inkunga y’ingoboka.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien avuga ko abagomba guhabwa iyo nkunga y’ingoboka batishoboye barenga ibihumbi 12 kandi hashyizweho uburyo bwo kubikurikirana

Yagize ati“Bakurikiranwa hifashijwe inshuti z’umuryango, inzego z’ibanze guhera ku Isibo kugera ku Karere bakanahabwa amahugurwa atuma bamenya gukoresha neza inkunga bahabwa mu buryo burambye atari ukugirango bayarye gusa.”

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere abaturage (LODA), Rwahama Jean Claude asaba bariya baturage gukoresha neza inkunga bahabwa

- Advertisement -

Yagize ati“Bagomba kubigiramo uruhare hashingiwe ku nsanganyamatsiko ‘GIRA WIGIRE KUKO UBUFASHA BUTAZAHORAHO’ bagasobanukirwa neza amahirwe babona kugirango mu myaka ibiri babe bashobora kuba bacutse.”

Rwahama akomeza avuga ko muri iyi myaka ibiri bariya baturage bagomba kuba batagikeneye ubufasha ahubwo bafite uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Uyu muhanda uri gukorwa babanje gushyirwamo amabuye nyuma ukazashyirwamo ibitaka byatanze akazi ku bakozi batishoboye barenga 2010, mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2023 na 2024 LODA muri gahunda zo gufasha abatishoboye hamaze gukoreshwa amafaranga arenga miliyari mirongo irindwi.

Mayor wa Musanze yashimiye Gervais n’umugore we ko inkunga bahawe itapfuye ubusa biyubakiye inzu
Aba baturage bakora ibikorwa bitandukanye bibinjiriza ifaranga

Umuyobozi muri LODA yibukije abaturage ko inkunga bahabwa badakwiye kuyipfusha ubusa

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Musanze