Umugabo wari warahungiye i Burundi yageze iwe atabwa muri yombi

Huye: Mu ijoro ryo ku wa Kabiri, inzego z’umutekano, Polisi na RIB zakoze operasiyo itunguranye yo guta muri yombi umugabo wari umaze igihe yaracikiye i Burundi.

Operasiyo yo gufata uwo mugabo wakatiwe n’inkinko Gacaca yabaye tariki 21/5/2024 saa tani z’ijoro (23h00).

Byabereye mu mudugudu wa Mpinga, akagari ka Kabuga, umurenge wa Mbazi mu karere ka Huye.

Umugabo witwa Akumuntu Felix w’imyaka 52 watawe muri yombi aregwa icyaha cya Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba yarakatiwe imyaka 19 n’inkiko Gacaca.

Ashinjwa kwica abatutsi i Kabuga no mu bitero byishe abasaga 6000 muri stade ya Byiza i Mbazi.

Yafatiwe iwe mu rugo ahamaze iminsi ibiri avuye i Burundi mu Ntara ya Ngozi, commune Ngozi aho yari yarahungiye mu 1994 akaba yemera ko yahakoraga akazi k’ubunyonzi.

Bivugwa ko yari amaze iminsi ibiri yigize umunyonzi ngo ayobye uburari.

UMUSEKE.RW