Umuhanda Ngororero- Muhanga wafunzwe

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kubera imvura nyinshi yateye umugezi wa Nyabarongo kuzura, umuhanda Muhanga-Ngororero wabaye ufunzwe by’agateganyo.

Ni Itangazo ryashyizwe kuri X na Polisi y’Igihugu ivuga ko kubera imvura uwo muhanda usanzwe uhuza Intara y’Amajyepfo n’iy’Uburengezuba wafunzwe.

Polisi yagize iti “Muragirwa inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Musanze-Mukamira-Ngororero.”

Polisi ikavuga ko umuhanda nuba nyabagendwa imenyesha abantu.

Si ubwa mbere uyu muhanda ufunzwe by’agateganyo kuko muri Mata uyu mwaka wafunzwe inshuro ebyiri.

Ikigo Gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda (Rwanda Water Resources Board) giherutse kuburira Abanyarwanda baturiye imigezi, ko bashobora kwibasirwa n’imyuzure muri ibi bihe by’imvura.

Icyo gihe cyavuze ko imigezi ishobora guteza imyuzure ari Sebeya, Karambo, Nyabahanga, Kabirizi, Nyabarongo, Mwogo, Mukungwa, Rubyiro na Cyagara.

Hakiyongeraho imigezi yo mu muhora wa Vunga n’ imyuzi yo mu gace k’ibirunga mu turere twa Burera, Musanze, Nyabihu na Rubavu.

Ibigaragaza ko abahaturiye cyangwa abahagenda bakwiriye kwitwararika.

- Advertisement -

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW