Umushoramari ‘Dubai’yakatiwe gufungwa imyaka ibiri

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Isenyuka z'inzu zimwe mu Mudugdu Urukumbuzi Real Estate zatumye abarimo DUBAI n'abahoze mu buyobozi bw'Akarere ka Gasabo bakurikiranywa mu nkiko

Urukiko rwakatiye igifungo cy’imyaka ibiri umushoramari Nsabimana Jean uzwi nka Dubai wubatse Umudugudu w’Urukumbuzi Real Estate ugatangira gusenyuka utamaze kabiri.

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahamije Nsabimana Jean uzwi nka Dubai ibyaha yari akurikiranyweho byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha inyandiko mpimpano rumuhanisha igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni imwe n’ibihumbi 500 Frw.

Rwahamije kandi Nkulikiyimfura Théopiste wari enjeniyeri, icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimpano, rumuhanisha gutanga ihazabu ya miliyoni 3 Frw.

Abayobozi b’Akarere ka Gasabo mu gihe Dubai yubakaga umudugudu w’Urukumbuzi barimo Rwamulangwa Stephen, Mberabahizi Raymond Chrétien na Nyirabihogo Jeanne d’ Arc bagizwe abere ku cyaha cyo kuba icyitso mu cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya Dubai yahamijwe.

Dubai na bagenzi be batawe muri yombi muri Mata 2023. Bamwe baje kurekurwa mu bujurire ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu 2023.

Kigali: Ibitavugwa ku nyubako z’Urukumbuzi Real Estate zahirimye

UMUSEKE.RW

 

- Advertisement -