Umwimukira wa mbere yoherejwe mu Rwanda – Ni amakuru mpamo

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Umwimukira yetegewe indege imuzana mu Rwanda (Photo Internet)

Ibinyamakuru byo mu Bwongereza byanditse inkuru y’umwimukira ukomoka muri Africa, woherejwe mu Rwanda avuye mu Bwongereza, ku masezerano ibihugu byombi byagiranye.

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko hari umunyafurika wa mbere uturutse mu Bwongereza wageze mu Rwanda.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma Alain Mukuralinda yabwiye RBA ko uyu munyafurika yahisemo koherezwa mu Rwanda ku bushake nyuma y’uko ibyangombwa bimwemerera kuba mu Bwongereza birangiye.

Ikinyamakuru Sky News kivuga ko uriya mwimukira afite umwihariko, kuko yangiwe ubuhungiro mu Bwongereza agahitamo koherezwa mu Rwanda, bikaba bitandukanye gato na gahunda iri mu itegeko ryemejwe ko abimukira bagiye mu Bwongereza mu nzira zitemewe bazoherezwa mu Rwanda.

Uriya mwimukira yategewe indege imuzana mu Rwanda, kandi Ubwongereza bukazamuha amafaranga yo kumufasha.

Ikinyamakuru The Sun cyabaye icya mbere mu kumenya aya makuru kivuga ko uriya mwimukira ari umugabo ukomoka muri Africa wasabaga kuba mu Bwongereza, ariko ubusabe bwe ntibwemerwa mu mpera z’umwaka ushize.

Yaje ngo kwemera ko yoherezwa mu Rwanda. Ku wa Mbere w’iki cyumweru nibwo yategewe indege imuzana mu Rwanda.

The Sun kivuga ko uriya mwimukira Ubwongereza buzamuha ama-pound 3,000 (£) arasaga miliyoni 4Frw yo kumufasha kubaho.

Nubwo mu Bwongereza itegeko ryemejwe ko abimukira bajyayo banyuze mu twato duto, bazoherezwa mu Rwanda, iyi ngingo yakomeje guteza impaka, abatavuga rumwe na Leta bemeza ko ari umushinga utazakemura ikibazo mu buryo burambye kandi ukaba uhenze, bakavuga ko ishyaka riri ku butegetsi riwukoresha nk’iturufu y’amatora.

- Advertisement -

Yvette Cooper, ushinzwe gutanga ubwenegihugu mu Bwongereza, avuga ko uretse ariya mafaranga agera kuri miliyoni 4Frw umwimukira azahabwa ageze mu Rwanda, Ubwongereza buzamutangaho andi miliyoni 2 z’ama-pound kugira ngo abone ibyangombwa nkenerwa mu Rwanda mu gihe cy’imyaka itanu.

UMUSEKE.RW