Urubyiruko rwasabwe gutsembera abarushora mu biyobyabwenge

Ikigo cy’Ubuzima mu Rwanda, RBC, kigira inama urubyiruko kwirinda Ibiyobyabwenge kuko bituma abasaga 5000 bajyanwa mu bitaro buri mwaka, abarenga 6000 bakajyanwa mu bigo Ngororamuco.

Byagarutsweho ku ya 13 Gicurasi 2024, mu Karere ka Kicukiro ahatangirijwe ubukangurambaga bwo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Umwe mu rubyiruko rwigeze gukoresha Ibiyobyabwenge, rukanabatwa nabyo yagiriye inama bagenzi be ko bakwiriye kubyirinda kuko nta kiza kibivamo, uretse agahinda, ubukene no gufungwa

Ati “Akenshi ubinywa wibwira ko hari ibibazo ushaka kwiyibagiza ariko n’ubundi iyo bigushizemo urongera ukabitekereza ahubwo ugasubira hasi y’aho wari uri.”

Uru rubyiruko ruvuga ko gukoresha Ibiyobyabwenge rubiterwa n’ikigare cyangwa ibibazo byo mu muryango.

Umukozi muri RBC mu ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe no kwita ku bafite ibibazo by’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, Darius Gishoma, yagiriye inama urubyiruko kureka gukoresha Ibiyobyabwenge ngo ruri gukemura ibibazo, ko ubwo buryo ari ukwangiza ahazaza.

Ati “Ubutumwa bwa mbere tubaha ni ukubireka kuko byangiza umubiri bikawugira imbata, birinde ibigare no kwigana abandi kuko biri mu bibashora mu biyobyabwenge bibangiriza ubuzima n’icyerecyezo cyabo.”

Umuyobozi wungirije wa Komite y’Igihugu ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Minisiteri y’Ubutabera, Buhura Valence, yavuze ko umuntu uha undi ibiyobyabwenge ko ntaho ataniye n’uwica.

Ati “Ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko kirakomeye kurenza uko tubitekereza. Kwigisha ni uguhozaho kuko byangiza ubikoresha.”

- Advertisement -

Mu bigo Ngororamuco habarurwamo abagera ku 6,460 bagororerwamo kubera ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ibyaha bijyanye nabyo biri mu nkiko bigera ku 4000.

Ni mu gihe buri mwaka abagera ku 5000 bagana inzego z’ubuzima kugira ngo bahabwe ubuvuzi ku ndwara batewe n’ikoreshwa ryabyo.

Ababaswe n’ibiyobyabwenge bagana inzego z’ubuzima kuva ku kigo nderabuzma-ku bitaro by’ikitegererezo.

Ahandi zitangirwa ku buryo bwihariye ni mu bitaro bya Ndera, ku Cyizere, ikigo cy’i Huye bita Isange Rehabilitation centre ndetse n’ikigo cy’icyitegerezo kiri i Kinyinya.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW