UPDATE: Umuturage w’i Rubavu yiciwe mu kibaya gihuza u Rwanda na Congo (Audio)

MUKWAYA OLIVIER MUKWAYA OLIVIER
Ikibaya guhuza u Rwanda na RDC

Umuturage wo mu Karere ka Rubavu, waragiraga amatungo ye mu kibaya gihuza u Rwanda na Congo, mu murenge wa Busasamana, yishwe n’abantu bataramenyekana bavuye muri Congo, batwara amatungo ye.

Nyakwigendera yitwa Samvura Joseph wo mu murenge wa Busasamana, yishwe mu masaha yaa saa kumi z’umugoroba (16h00) ku Cyumweru, yari aragiye ihene mu kibaya gihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Umwe mu baturage bo mu mu kagari ka Rusura wabonye aya mahano, yabwiye UMUSEKE ko abishe Joseph baje ari ihene bashaka kumwaka noneho aratabaza bituma bamutera icyuma cyo ku mbunda mu mutwe.

Ati “Narindi guhinga mu kibaya na we aragiye ihene ni uko numva arimo gutabaza bituma mpita ngenda kureba ikibaye nsanga aba Wazalendo babiri barimo kwiruka bajyana izo hene muri Congo.”

Yakomeje agira ati “Haza undi musore dushaka uriya musaza tumusanga arimo guhirita bamuteye ibyuma bibiri mu mutwe, turamuzamura bamujyana ku kigo nderabuzima cya Busasamana arinaho yaguye”.

Mayor w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yemeje aya makuru y’urupfu rwa Samvura Joseph. Yabwiye UMUSEKE ati “Nta kintu cyaba ku muturage wacu ngo dutinde kukimenya, byabaye mu masaha ya saa kumi (16h00) dukurikiranye dusanga yishwe n’abantu bavuye muri Congo, ariko ntitwamenya abo ari bo.”

IJWI RYA MAYOR WA RUBAVU

Uyu muyobozi avuga ko hariya hantu hadatuwe, ndetse nta kintu kihakorerwa, ku buryo bitewe n’uko hameze hari ubwo abaturage bahakuriye bajya kuragirayo amatungo, kandi kubera ko nta mazi ahari bamwe bakarengaho metero bakajya ku butaka bw’ikindi gihugu.

Nubwo Mayor avuga ko batazi abishe uriya muturage, uwahaye UMUSEKE amakuru avuga ko urubyiruko rufasha ingabo za Congo mu mirwano ruzwi nka Wazalendo ari rwo rwakoze buriya bugizi bwa nabi.

- Advertisement -

Wazalendo bafasha FARDC guhangan n’umutwe w’inyeshyamba za M23.

Ikibaya gihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo cyakunze kuvogerwa n’ingabo za FARDC ahanini zishimuta amatungo y’abaturage bitewe n’uko umupaka wo muri iki kibaya utagaragara neza.

MUKWAYA OLIVIER
UMUSEKE.RW i Rubavu