Jeannette Uwababyeyi arifuza kuba Umudepite

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Uwababyeyi yatanze Kandidatire

Uwababyeyi Jeannette wabaye umunyamakuru w’Ibiganiro by’ubukungu mu mu Rwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), yashyikirije kandidatire ye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ku mwanya w’Umudepite mu cyiciro cyihariye cy’abagore.

Kandidatire ye yayitanze kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2024, akaba yayitanze nk’umukandinda wigenga ushaka kuba mu Nteko nk’uhagarariye icyiciro cy’abagore.

Uwababyeyi Jeannette yahoze ari umunyamakuru wa RBA, ariko kuri ubu akora mu kigega cya Leta cyo kubitsa no kwizigamira, RNIT Iterambere Fund.

Kuva ku ya 17 Gicurasi 2024, NEC yatangiye kwakira Kandidatire z’abifuza kwiyamaza mu matora y’Abadepite n’ay’Umukuru w’Igihugu azaba muri Nyakanga 2024, igikorwa kizageza ku ya 30 Gicurasi.

Uwababyeyi yatanze Kandidatire

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW