Abacuruzi b’imbuto basuye Intwaza z’i Mageragere

Kampani y’abacuruzi b’imbuto bakorera mu isoko ryo kwa Mutangana, basuye Intwaza zatujwe mu rugo rw’amasaziro rwo mu kagari ka Nyarurenzi mu Murenge wa Mageragere bahakorera igitaramo n’ubusabane hagamijwe gususurutsa abo bakecuru n’abasaza.

U Rwanda ruracyari mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Muri iki gikorwa, Intwaza zagenewe ibiribwa, amafaranga ndetse n’ibindi bikoresho byo kubafasha mu buzima busanzwe.

Madama Deborah wavuze mu izina rya bagenzi be, yashimye ababashyikirije inkunga, avuga ko iyo abiganjemo urubyiruko babasuye, bumva baguwe neza.

Yagize ati “Kuba rero aba bantu badutekereza kandi tudasanzwe tuziranye, ni iby’agaciro gakomeye kandi twabyishimiye”.

Madama yashimye ingabo zari iza FPR Inkotanyi ku rugamba zarwanye kugira ngo zirokore Abatutsi bicwaga.

Yashimye byimazeyo kandi Umufasha wa Perezida wa Repubulika, Madamu Jeannette Kagame, ku bikorwa adahwema gukorera Intwaza mu bigo by’Impinganzima yashinze.

Aba bacuruzi bavuga ko bashingiye ku mateka yaranze u Rwanda, biyemeje gutera inkunga ibikorwa by’iterambere, baharanira gukora ibikorwa byiza bitandukanye n’iby’abacuruzi bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kanani Aloys, umuyobozi wa “Ubumwe Fresh Fruits”  yavuze ko we n’abacuruzi bagenzi be basanze ari ngombwa gusura aba babyeyi basizwe iheruheru na jenoside yakorewe Abatutsi.

- Advertisement -

Yababwiye ko ari ababyeyi beza bityo biyemeje ko bazajya babasura kenshi kugira ngo basangire ibyishimo.

Yagize ati ” Iyo abana bahuye n’ababyeyi na ba sekuru na ba nyirakuru murabizi ko biba ari ibyishimo n’umunezero.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, Mukandoli Grace, yashimiye aba bacuruzi kuko ari abafatanyabikorwa beza b’Umurenge wa Muhima, bafatanya mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.

Yagize ati“Ndashimira rero Ubumwe Fresh Fruits kuba barafashe iya mbere bagakora ku butunzi bwabo, bakagenera inkunga izi Ntwaza.”

Yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kuvoma mu budaheranwa no kudacika intege byaranze incike za Jenoside yakorewe Abatutsi zizwi nk’Intwaza, mu guharanira kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.

Madama Deborah wavuze mu izina rya bagenzi be

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW