Abafite ubumuga bakora ubucuruzi nyambukiranyamupaka bashyizwe igorora

RUBAVU: Abafite ubumuga bo mu Karere ka Rubavu bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bakoresheje amagare, barishimira ko bubakiwe umuhanda uborohereza mu kazi kabo, ibyateje imbere ubuhahirane no kudahezwa mu bikorwa bibyara inyungu.

Ni umuhanda wubatswe muri ako Karere ka Rubavu ku bufatanye n’Ikigo cy’u Bubiligi gishinzwe Iterambere (Enabel) binyuze mu Kigo Gishinzwe guteza Imbere  ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze(LODA).

Abafite ubumuga bakora ubucuruzi nyambukuranyamupaka hakoreshejwe amagare bavuga ko uyu muhanda wihariye, wabafashije mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Bamwe mu baganiriye na UMUSEKE bavuga ko hari hasanzwe imihanda mibi, ku buryo hari inzitizi mu gusunika amagare kubera uburemere bw’imizigo no kubisikana n’ibindi binyabiziga.

Uwitwa Bakunzi ukomoka muri RD Congo ariko akaba akorera ubucuruzi bwe i Gisenyi n’i Goma, avuga ko ubu batagihura n’impanuka nka mbere.

Ati “Wasangaga amabuye atobora amapine yacu ubundi ugasanga tugongana n’abandi bafite ibinyabiziga. Turasaba ko abakoze iyi mihanda bakomeza bakagera na kure kuko abafite ubumuga bab hose.”

Mukankundiye Gaudance nawe avuga ko mbere kubera ko ibinyabiziga byose byanyuraga hamwe bagendaga bagongana ariko ubu byakemutse.

Ati “Iyi mihanda yaradufashije ubu tugenda tutabyigana n’ibindi binyabiziga mbere byari bitubangamiye harimo akavuyo n’akajagari tugenda tugongana ariko ubu turagenda neza nta kibazo.”

Murekatete Josue nawe ati “Urujya n’uruza rwariyongereye ndetse n’isuku irazamuka, muri rusange imikorere iri ku rwego rwiza ugereranyije na mbere hatarubakwa uyu muhanda.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, avuga ko uyu muhanda ari igisubizo ku bafite ubumuga bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka.

Ati “Wari umuhanda utaroroherezaga abacuruzi bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka cyane cyane abafite ubumuga bakoresha amagare, kuko gusunika igare ryikoreye ibintu byinshi mu muhanda w’amakoro byabaga bigoye.”

Avuga ko Leta y’u Rwanda ifatanyije na Enabel babashije kububakira umuhanda ujyanye n’igihe w’ibirometoro bisaga bitatu.

Ati “Ukaba ari n’umwihariko wo kwita no guteganyiriza abafite ubumuga mu iterambere ryabo.”

Ku bufatanye na Enabel, mu Karere ka Rubavu hubatswe imihanda mu byiciro bitatu irimo uwo ku Gakiriro mu Mujyi rwagati, uhuza Imirenge ya Rubavu na Gisenyi n’uwerekeza kuri Petite Barière.

Ubu byatwara ibicuruzwa byabo batekanye

Ntibakibyigana n’ibinyabiziga byatezaga impanuka

Imirimo yabo igenda neza nta nkomyi
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu, Nzabonimpa Deogratias

MURERWA DIANE

UMUSEKE. RW i Rubavu