Abakora imigati n’ibindi mu ifarini bungutse amaboko mashya

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Abasore n’inkumi bagera kuri 20 bo mu Mujyi wa Kigali bari baracikirije amashuri, basoje amahugurwa y’amezi atandatu ku gukora ibikomoka ku ifarini birimo imigati, “Cake”, amandazi n’ibindi bitandukanye.
Ni amahugurwa  yitabiriwe n’abakobwa 11 n’abahungu 9 yasojwe kuri uyu wa 06 Kamena 2024, bayahawe na Red Velvet Cake Ltd ku bufatanye na RTB n’Umujyi wa Kigali.
Aba basore n’inkumi barimo ababuze ubushobozi bwo gukomeza muri Kaminuza, bavuga ko aya mahugurwa azabagirira akamaro mu iterambere ry’ubuzima bwabo n’Igihugu muri rusange.
Shalon Abikanani avuga ko nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye agakomwa mu nkokora n’ubushobozi butamwemereye gukomeza muri Kaminuza, byibura ubu afite umwuga uzamufasha gukabya inzozi ze.
Ati ” Buri wese witabiriye aya mahugurwa afite ubumenyi bwo gukora ibikomoka ku ifarini kandi adakeneye imashini zibimufasha, ibi bishimangira uburyo tugiye kubyaza umusaruro ubu bumenyi twahawe.”
Yvan Patrick Mukuruwabatwa, Umuyobozi wa Red Velvet Cake Ltd yavuze ko aya mahugurwa yabayeho ku bufatanye na RTB, ko batazahwema gukorana n’abandi bafite gahunda yo gufasha urubyiruko.
Ati ” Abanyeshuri bahawe ubumenyi kandi nyuma yaha twabasezeranyije ko  hari imishinga yabo imwe n’imwe izafashwa bityo bikabafasha gutera imbere”.
Evelyne Tuyishimire, Umugenzuzi w’Uburezi mu Murenge wa Muhima, yatangaje ko hakenewe amasomo afasha urubyiruko kwikura mu bukene kuko umwuga ari isoko y’umurimo urambye.
Ati ” Turizera ko impamba y’ubumenyi bahawe bazayibyaza umusaruro kandi mboneraho no gusaba urubyiruko gukunda imyuga.”
Yashimiye Red Velvet Cake Ltd ku musanzu ukomeye wo gutuma urubyiruko rw’u Rwanda rugira ubushobozi bwo gukura amaboko mu mufuka, rugatera imbere rubikesheje imyuga.
Abasoje aya mahugurwa baranezerewe
Abasoje aya mahugurwa bahize kwiteza imbere b’igihugu muri rusange

Yvan Patrick Mukuruwabatwa, Umuyobozi wa Red Velvet Cake Ltd
Evelyne TUYISHIMIRE, Umugenzuzi w’Uburezi mu Murenge wa Muhima
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW