Abanyarwanda bijejwe ituze mu gihe cy’amatora

Polisi y’u Rwanda yijeje abanyarwanda ituze n’amahoro mu gihe Abakandinda bazaba biyamamaza ndetse no mu gihe cy’amatora kuko hari Abapolisi barenga 1000 bafite ubumenyi mu kubungabunga umutekano mu gihe cy’amatora.

Ni ibyatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, ubwo yaganiraga na RBA mu Kiganiro Dusangire Ijambo.

ACP Rutikanga yavuze ko hari Abapolisi barenga 1000 bateguwe kandi bigishwa gucunga umutekano mu bihe by’Amatora.

Ati “Bagize igihe cyo kubyiga, baratozwa, barasoza tugera n’igihe abayobozi bakuru barabaganiriza harimo  na Komisiyo y’Amatora”.

Yongeraho Ati “Dufite inshingano zo kurinda umutekano wa buri wese, ndavuga abakandida uko ari batatu, aho bakorera, aho banyura rimwe nituba tubaherekeje ntibazagire ngo ni ukubagendaho ni uko dufite inshingano zo kubarindira umutekano aho bagiye hose”.

Kuva ku ya 22 Kamena 2024, kugeza ku ya 13 Nyakanga, abanyarwanda aho bari mu gihugu bazatangira kubona no kugenderwa n’Abakandinda bazaba biyamariza ku mwanya w’Umukuru w”Igihugu cyangwa Abadepite.

 

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW