Abasifuzi ba RPL baratura imibi

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo gusoza shampiyona ntibishyurwe ibirarane by’akanozangendo bagombwaga, abasifuzi bo mu cyiciro cya Mbere n’icya Kabiri muri shampiyona y’u Rwanda, biciye muri Komisiyo ibashinzwe mu Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, bamaze kwishyurwa.

Ubwo hasozwaga umwaka w’imikino 2023-2024, abasifuzi basifuye mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri bawusoje mu marira kuko akanozangendo bemererwa n’amategeko ntibigeze bagahabwa.

Nyuma y’aya marira y’abasifuzi, biciye muri Komisiyo ibashinzwe muri FERWAFA, bamaze kwishyurwa amafaranga bose bari baberewemo. Bisobanuye ko ubu bari kumwenyura.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko aya mafaranga bayahawe muri uku kwezi kwa Kamena, mbere y’uko umwaka mushya w’imikino 2024-2025 utangira muri Kanama 2024.

Mu mikino y’amarushanwa, mu busanzwe abasifuzi basifura mu Cyiciro cya Mbere mu Bagabo bahabwa ibihumbi 42 Frw ku basifura imbere mu gihugu mu gihe abasifuzi mpuzamahanga bo bagenerwa ibihumbi 45 Frw ku mukino.

Mu Cyiciro cya Kabiri cy’Abagabo banganya n’abasifura mu cy’Abagore mu byiciro byose aho bagenerwa ibihumbi 20.500 Frw ku mukino. Mu gihe abakomiseri banganya muri ibi byiciro byose aho bagenerwa ibihumbi 50 Frw ku mukino. Hakiyongeraho n’amafaranga y’ingendo atangwa na FERWAFA.

FERWAFA yamaze kwishyura ibirarane yari ifitiye abasifuzi

UMUSEKE.RW