Abiga muri ETEKA bakoze “Robot” iburira abaturage

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Abiga mu Ishuri ry'Imyuga n'ubumenyingiro bahanze agashya ko ku kuburira abaturage bagiye kwibasirwa n'ibiza.

Iri koranabuhanga abiga mu Ishuri ry’imyuga n’Ubumenyingiro rya ETEKA, barigaragaje ubwo hizihizwaga Icyumweru cy’Uburezi cy’amashuri Gatolika cyabereye mu Karere ka Muhanga.

Abo banyeshuri bavuga ko bakoze iyi robot bagamije gushyira mu bikorwa Ubumenyi bahawe bakabuhuza n’ibibazo by’ibiza bihangayikishije abaturage.

Ngabo Frank Salomon wiga mu mwaka wa 6 muri iri Shuri avuga ko bamaze kubona ingaruka ibiza biteza basanze ari ngombwa ko batanga umusanzu bagahanga udushya dushingiye ku ikoranabuhanga.

Ati “Twaricaye dutekereza ko tugomba igisubizo kirambye wo kuburira nyirinzu ko ibiza bije.”

Ngabo avuga ko inzogera ariyo izajya irangurura ku ijwi rihanitse abantu bose bumva bagakizwa n’amaguru.

Ngendahimana Isaac, umurezi muri ETEKA yabwiye UMUSEKE ko mu mashami atatu bafite arimo ubwubatsi, Ubukanishi n’amashanyarazi abayigamo bamuritse udushya abayigamo bahanze.

Ati “Ibyo abanyeshuri biga bigomba kujyana n’ibyo bakora.”

Ngendahimana avuga ko mu dushya tundi abanyeshuri bavumbuye harimo ikoranabuhanga ryo kurinda Umutekano bahuza na Telefoni ya nyirirugo, noneho Umuntu yakomanga ku rugi udahari ukabyumvira kuri iyo Telefoni ngendanwa.

Uyu Murezi avuga ko hari n’akandi gashya bahanze kigisha abaturage uburyo bwo kuvomerera.

- Advertisement -

Umushumba wa Diyosezi ya Butare akaba n’Umuyobozi ushinzwe Uburezi muri Kiliziya Gatolika, Musenyeri Philippe Rukamba avuga ko mu ireme ry’uburezi hakwiriye abana bakwiriye kwiga byimbitse amasomo ari mu mashami bahisemo.

Ati “Muri Kiliziya Gatolika dutanga Uburezi bufite ireme tugakurikirana imyigire ya buri mwana.”

Mgr Rukamba avuga ko bamenya impano buri mwana wese afite abarezi bakamufasha kuzizamura.

Ati “Abiga mu mashami ry’indimi, imibare n’andi yose tubigisha kumenya ayo masomo no kuyashyira mu bikorwa.”

Umujyanama Mukuru muri Minisiteri y’Uburezi Gatabazi Pascal avuga ko Kiliziya Gatolika ari Umufatanyabikorwa ukomeye wa Leta mu Burezi.

Ati “ Kugira amashuri menshi ni kimwe, kwigisha neza bikaba ikindi aho dufite amashuri acungwa n’Abihayimana haboneka umusaruro mwiza.”

Uyu Muyobozi avuga ko bashima intambwe nziza abanyeshuri bahanga udushya bagezeho, akavuga ko ikoranabuhanga ku isi uko rigenda ritera imbere, abaryiga mu Rwanda bagomba kujyana naryo.

Muri uyu munsi Mukuru w’icyumweru cy’Uburezi mu Mashuri Gatolika mu Rwanda, hahembwe abanyeshuri bo mu Mashuri abanza bakoze neza ibihangano byabo.

Umujyanama Mukuru muri Minisiteri y’Uburezi Mutabazi Pascal avuga ko abahanga udushya mu Rwanda bagomba kugendana n’aho ikoranabuhanga rigeze ku isi
Aba banyeshuri kandi bafite ikoranabuhanga bahuje na telefoni ngendanwa ku buryo ukoze ku rugi igatabaza.
Icyumweru cy’Uburezi cy’amashuri Gatolika mu Rwanda cyabereye mu Karere ka Muhanga
Ngendahimana Isaac Umurezi muri ETEKA avuga ko abanyeshuri bigishijwe gushyira mu bikorwa Ubumenyi bahawe
Umushumba wa Diyosezi ya Butare akaba ni Umuyobozi ushinzwe Uburezi mu mashuri Gatolika yo mu Rwanda Musenyeri Philippe Rukamba avuga ko bashyigikiye gahunda yo guhanga udushya mu mashuri
Abashumba ba za Diyosezi zitandukanye basuye udushya abanyeshuri bo muri ETEKA bahanze.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.