ACTR mu nzira zo kubona ubuzima gatozi bwitezweho kuyikura mu ruhuri rw’ibibazo

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, ruratangaza ko inzira imwe yo guteza ubucuruzi bwambukiranya imipaka imbere ari uko ababukora bakwihuriza hamwe maze ishyirahamwe ryabo rigahabwa ubuzima gatozi, bikabafasha gukora batekanye.

Byatangarijwe mu nama y’iminsi ibiri yateguwe na PSF, igamije kwigisha no gusobanurira abakora ubucuruzi nyambukiranyamipaka gahunda yo gushinga ishyirahamwe rifite ubuzima gatozi.

Iyi nama yitabiriwe n’abahagarariye abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bagera kuri 11 baturutse hirya no hino mu gihugu, inzego zirimo MIFOTRA, MINICOM n’izindi.

Harebewe hamwe icyakorwa ngo ubucuruzi bwambukiranya imipaka bukorwe nta kajagari ndetse no kongerera ubumenyi ababukora mu rwego rwo kunoza imikorere yabo.

Uko gushyira hamwe ngo bizafasha kuvanaho amananiza kuri za gasutamo abacuruzi bahura nayo akaba atiza umurindi ruswa, ubukene n’ibindi.

Aba bacuruzi bagaragaje ko imbogamizi bafite zikomeye, ahanini zishingiye ku kuba ishyirahamwe ryabo nta buzima gatozi rifite, basaba ko inzego bireba ryabyihutisha bakabubona bikabafasha kwikura mu bibazo bibatsikamira.

Bagaragaje ko kuba  ishyirahamwe ryabo nta buzima gatozi rigira bituma batabyaza umusaruro uhagije amasoko menshi yubatswe ku mipaka no ktamenya abantu bose bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Mu zindi mbogamizi bafite harimo kohereza ibicuruzwa mu bihugu byo hanze batazi ko bikenewe, kutabona ubuvugizi ku bahohotewe kuko nta byangombwa bibaranga bafite n’ibindi bibazo biterwa n’uko buri wese akora ubucuruzi nyambukiranyampika uko abyumva.

Mbabazi Jane, ukora ubucuruzi bw’imbuto bwambukiranya imipaka avuga ko bahuraga n’imbogamizi ku mipaka ariko ntibabashe kubona abo bagezaho ihohoterwa.

- Advertisement -

Ati ” Nkanjye nigeze gufatwa mbura unkorera ubuvugizi kuko ntacyo yari afite kerekana ko ampagarariye hari n’abandi bafatwa bagafungirwa mu bihugu baba bajyanyemo ibicuruzwa bakabura kirengera.”

Fidel Kanyamahoro, Umuyobozi w’Abacuruzi bato bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bibumbiye mu ishyirahamwe bise ACTR, avuga ko kutagira ubuzima gatozi bibateza ibihombo.

Ati “Kubona ubuzima gatozi bizadufasha cyane, kuko nk’ubu abashaka kuduha ubutumwa babucisha muri PSF iduhagarariye ikaba ariyo ibutugezaho”.

Avuga ko gutinda kubona ubuzima gatozi byatewe no kuba harabanje kuba impaka zo kumenya icyiciro cyabo kuko ihuriro ryabo ririmo abantu ku giti cyabo, amatsinda y’ubucuruzi, Koperative, Ibigo by’ubucuruzi n’abandi.

Ati ” Twasanze igikwiye ari icyangombwa gitangwa na MIFOTRA kuko twisanze turi abacuruzi banatanga akazi, kuko niba ari umuntu ku giti cye, Koperative cyangwa ikigo cy’ubucuruzi, twese dufite abo dukoresha kandi tugahurira mu kwambuka umupaka.”

Leon Pierre Rusanganwa, Umuhuzabikorwa wa gahunda y’ubuzima muri PSF Rwanda, yavuze ko bari gufasha ACTR kubaka inzego zose zisabwa n’itegeko kugira ngo babashe kubona ubuzima gatozi.

Ati “Kubafasha kubyaza umusaruro amasoko yubatse ku mipaka n’ibindi, ibi ni bimwe bazikemurira nibabona ubuzima gatozi kuko twe tuzabafasha kubaka inzego zikomeye zizakemura ibyo bibazo.”

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF ruvuga ko hari n’ibindi bibazo bizakemurwa na ACTR birimo nko kubaka ububiko bw’amakuru y’abanyamuryango babo, kumenya aho abagore basiga abana bagiye mu bucuruzi, kongera ubwiza n’ingano y’ibyo bohereza mu mahanga n’ibindi.

Hagaragajwe ibibazo biterwa no kuba ACTR itagira ubuzima gatozi
Kanyamahoro Fidel, umuyobozi wa ACTR, avuga ko ubuzima gatozi buzakemura ibibazo byinshi
Biyemeje gushyira hamwe kugira ngo bakomeze kwiteza imbere
Inama yitabiriwe n’abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka baturutse hirya no hino mu gihugu
Leon Pierre Rusanganwa, Umuhuzabikorwa wa gahunda y’ubuzima muri PSF Rwanda

NDEKEZI JOHNSON  / UMUSEKE.RW