Amavubi yerekeje muri Côte d’Ivoire

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yerekeje muri Côte d’Ivoire gukina na Bénin, mu mukino w’umunsi wa gatatu mu itsinda rya gatatu mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere, tariki ya 3 Kamena 2024, ni bwo abagize itsinda rigari ry’Amavubi bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege i Kanombe, berekeza i Abidjan.

Biteganyijwe ko baragerayo saa Sita z’amanywa, nyuma y’urugendo bari bunyuremo i Addis Ababa muri Ethiopia.

Umutoza w’ikipe y’Igihugu, Frank Spittler, yahamagaye urutonde rwa nyuma  rw’abakinnyi 25 azifashisha. Abo bakinnyi ni Ntwali Fiacre, Hakizimana Adolphe na Wenseens Maxime bakina mu izamu.

Ba myugariro harimo Omborenga Fitina, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu na Maes Dylan.

Mu kibuga hagati, hahamagawe Bizimana Djihad, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Bonheur, Rubanguka Steve, Sibomana Patrick, Mugisha Gilbert, Rafael York na Hakim Sahabu.

Ba rutahizamu bahamagawe, ni Muhire Kevin, Gitego Arthur, Guelette Samuel Leopold, Nshuti Innocent na Kwizera Jojea.

Abakinnyi bahagurukanye n’ikipe ni 21, kuko Mugisha Bonheur, Rafael York, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ na Mutsinzi Ange bazahurira i Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Rwatubyaye Abdul ukina muri Shkupi FC yo muri Macedonia ntiyagaragaye ku rutonde rwa nyuma rw’abajyanye n’ikipe bitewe n’ikibazo cy’imvune yo mu itako yagiriye mu myitozo.

- Advertisement -

Mu bandi batajyanye n’ikipe ni rutahizamu wa Bugesera FC, Ani Elijah, wari umaze igihe akorana n’abandi imyitozo, ariko akaba yasigaye kubera ko ibyangombwa bimwemerera gukinira Amavubi bitaraboneka.

U Rwanda ruzakina na  Bénin tariki ya 6 Kamena 2024 mbere yo  gukina na Lesotho tariki ya 11 Kamena.

Umukino wa Bénin n’Amavubi uzakinirwa kuri Felix Houphouet Stadium Abidjan muri Côte d’Ivoire, nyuma y’aho Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) itangaje ko ikibuga iki gihugu gisanzwe cyakiriraho, Stade de l’Amitié Général Mathieu Kérékou, kitujuje ibisabwa ngo gikinirweho imikino mpuzamahanga.

Lesotho yo izakirira muri Afurika y’Epfo nk’uko isanzwe ihakinira imikino mpuzamahanga yakiriye.

Nyuma y’imikino ibiri yakinwe mu Ugushyingo, u Rwanda ruyoboye Itsinda C n’amanota ane, Afurika y’Epfo ikurikiraho n’amanota atatu, Nigeria, Zimbabwe na Bénin zifite abiri mu gihe Lesotho iza ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.

Rubanguka Steve na Sibomana Patrick bajyanye n’abandi
Kapiteni w’ikipe y’Igihugu, Bizimana Djihadi yahagurukanye na bagenzi be
Manzi Thierry ari muri ba myugariro bahagaze neza
Hakim Sahabo yajyanye na bagenzi be

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW