APR na Rayon Sports zigiye gusogongera kuri Stade Amahoro

Ikipe ya APR FC na Rayon Sports zigiye kuganura kuri Stade Amahoro ivuguruye, binyuze mu mukino uzabahuza mu mpera z’iki cyumweru.

Nyuma y’amezi arenga 20 Stade Amahoro ivugururwa, kuri ubu imirimo y’ivugurura isa n’iyageze ku musozo ku buryo yatangira kwifashishwa mu mikino itandukanye.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Kamena 2024, ni bwo umukino wa mbere uzakinirwa kuri iki kibuga, hagati y’amakipe y’amakeba, Rayon Sports na APR FC.

Uyu mukino si uwo gufungura iyi Stade ku mugaragaro, mu gikorwa cyiswe “Umuhuro mu Amahoro”, mu gihe gutaha Stade  nyirizina bizaba tariki  ya 4 Nyakanga 2024 mu birori byo kwizihiza imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye.

Ibi kandi byashimangiwe n’Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda abicishije kuri X.

Yagize ati “Nk’uko byahoze mu muco wacu, ku ya 15/6/2024 ni “Umuhuro mu Mahoro” maze ku ya 4/7/2024 tuzabutahe dusharamye…”

Kwinjira muri uyu mukino ni amafaranga 1000 Frw ahasanzwe ndetse n’ibihumbi 10 Frw mu myanya y’icyubahiro.

APR FC igiye guhura na Rayon Sports idafite Umutoza Mukuru nyuma y’aho itandukaniye n’Umufaransa Thierry Froger wayihesheje igikombe cya shampiyona idatsinzwe. Ubwo amakipe yombi aheruuka gukinira kuri iyi Stade, APR FC yari yahatsindiye Rayon Sports ibitego 2-0.

Amakipe yombi yemerewe gukoresha abakinnyi bose ashatse bitewe n’uko hari bamwe mu bakinnyi bayafashije mu mwaka w’imikino ushize, akaba ari mu bihe byo kugura abashya no gukoresha igerageza abandi.

- Advertisement -

Muri Stade Amahoro nshya, harimo ibyumba bizajya bikorerwamo n’abanyamakuru mu kazi kabo, bitandukanye n’aho baba bakorera hejuru muri stade mu gihe bari kureba umukino.

Amakipe amakipe kandi afite ahantu habiri hatandukanye yinjirira kuko aba agomba kwinjira adahuye. Ifite urwambariro rushobora kwakira amakipe ane icya rimwe, ni ukuvuga abiri agiye gukina n’andi ashobora gukina nyuma y’ayo.

Mu myanya y’icyubahiro na ho hashyizwe ibirahure, ibyumba abayobozi bicaramo byashyizwemo uburyo bukumira amajwi yo hanze ku buryo bashobora kuganira batumva urusaku rw’abafana.

Muri iyi Stade kandi ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza, hashyizwemo insakazamashusho ebyiri nini, gusa hari n’izindi zizashyirwa mu myanya y’icyubahiro n’aho abanyamakuru bicara kugira ngo babashe gukurikirana umukino neza.

Stade Amahoro yabaye nshya
Ni umukino munini mu Rwanda
Uba urimo guhangana

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW