APR yahaye ikaze umutoza mushya (AMAFOTO)

Ikipe y’Ingabo yatangaje ko Umunya-Serbia, Darko Nović ari we mutoza mukuru wa yo nyuma yo gutandukana na Thierry Froger.

Ikipe ya APR FC yatangaje umutoza mushya kuri uyu wa Gatanu biciye ku mbuga nkoranyambaga za yo zirimo X yahoze yitwa Twitter.

Darko Nović yasinye amasezerano y’imyaka itatu ndetse ahita ajya gukoresha imyitozo i Shyorongi.

Uyu Munya-Serbia, azizanira abungiriza be batatu bazahasanga Thierry Hitimana. Yasimbuye umufaransa, Thierry Froger.

Impande zombi zamwenyuraga
Darko yerekanywe uyu munsi
Ubwo Darko yacishaga amaso mu masezerano
Darko Nović yasinye amasezerano kuri uyu wa Gatanu

UMUSEKE.RW