Basketball: REG na Patriots zabonye intsinzi

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

REG BBC yatsinze biyoroheye Kigali Titans amanota 122-87 mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo, mu gihe Patriots na yo yatsinze Espoir amanota 80-65 ikomeza agahigo kayo ko kudatsindwa.

Iyi mikino yombi yabaye ku wa Gatanu, tariki ya 28 Kamena 2024, muri Lycee de Kigali (LDK).

Umukino wabanje ku isaha ya saa Kumi n’ebyiri ni uwahuje REG BBC na Kigali Titans. Uretse kuba ikinyuranyo hagati y’amakipe yombi kigaragarira ku rutonde rwa shampiyona, no mu kibuga na ho byagaragaraga ko REG irusha Kigali Titans kuko ari na yo yegukanye uduce twose tw’umukino.

Ikipe y’Ikigo gishinzwe Ingufu yatangiye neza umukino maze yegukana agace kabanza itsinze amanota 31-26. Mu gihe  Titans bari bakisuganya ngo binjire mu mukino, REG yahise itsinda andi manota 27, bityo bajya kuruhuka bari imbere ku manota 58-46.

Bakiva kuruhuka, REG ntiyigeze itenguha abakunzi bayo bake bari baje kuyitera ingabo mu bitugu kuko bahise batwara agace ka gatatu ku manota 30-19. Agace ka nyuna k’umukino na ko ntikigeze kabagora  na busa kuko bagatwaye ku kinyuranyo cy’amanota 11 (34-22), umukino urangira REG itsinze amanota 122-87.

Muri uyu mukino Kambuyi Manga Pitchou wa REG ni we watsinze amanota menshi (40) mu gihe Kurt Douglass Hall Jr wa Kigali Titans we yatsinze amanota  29.

Umukino wari utegerejwe na benshi ni uwo Patriots BBC itaratsindwa nyuma y’imukino 13 ya shampiyona, yatsinzemo Espoir ifite ibikombe bitanu bya shampiyona amanota 80-65.

Patriots y’umutoza Mwinuka Henry yihariye cyane umukino kuko yegukanye uduce twose twakinwe muri uyu mukino.  Agace ka mbere k’umukino nta kinyuranyo kinini cyabayemo kuko amanota abiri ari yo yatandukanyije amakipe yombi, maze Patriots ikegukana ku manota 21-19. Agace ka kabiri k’umukino na ko katwawe n’iyi kipe y’abakunzi benshi ku manota 19-15.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka Patriots iyoboye n’amanota 40-34. Bavuye kuruhuka nta kigeze gihinduka mu mikinire kuko Patriots yakomeje kwigarurira umukino, ihita itwara agace ka gatatu ku manota 23-18.  Patriots yaje ishimangira intsinzi mu gace ka nyuma k’umukino, itsinda amanota 17-13.

- Advertisement -

Iyi ntsinzi y’amanota 80-65 Patriots yabonye, yagizwemo uruhare rukomeye na Perry William Kiah  watsinze amanota 21, aba uwa mbere ku mipira yahushije inkangara (rebounds) inshuro zirindwi ndetse anatanga imipira ine yabyaye amanota. Ku rundi ruhande, Ronald Nato Kolmia wa Espoir ni we wayitsindiye amanota menshi muri uyu mukino (amanota 20).

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo irakomeza kuri uyu wa Gatandatu, tariki 29 Kamena 2024, ahateganyijwe imikino ibiri yombi irabera muri Lycee de Kigali (LDK).

Umukino wa mbere urahuza Tigers BBC na Inspired Generation saa Cyenda z’amanywa (15h00) mu gihe ORION BBC na APR BBC zo zirisobanura saa Kumi n’imwe n’igice (17h30).

Kuri ubu, Patriots itaratsindwa muri shampiyona ni iya mbere ku rutonde n’amanota 26, igakurikirwa na APR BBC ifite amanota 25 inganya na REG ya gatatu, mu gihe ku mwanya wa kane hari Espoir n’amanota 21.

Ndizeye Dieudonné wa REG BBC, yagize umukino mwiza

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW