Bemerewe agatubutse! Umwuka uva mu Amavubi [AMAFOTO]

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mbere y’uko bakina na Bénin mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi 2026, abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, bazamuriwe agahimbazamusyi bari basanzwe bahabwa kugira ngo babashe kubona intsinzi.

Kuri uyu wa Kane Saa tatu z’ijoro, ni bwo u Rwanda rukina umukino wa mbere na Bénin mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026. Ni umukino ubera muri Côte d’Ivoire kuko Igihugu cya Bénin gifite Stade zitari ku rwego rwemewe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.

Abakinnyi bose kugeza ubu bameze neza ndetse na Kwizera Jojea wari utegerejwe na bagenzi be akaba yarabasanze mu myitozo n’ubwo urugendo rwo kubona ibyangombwa rutari rworoshye nk’uko Visi Perezida wa Kabiri muri Ferwafa Ushinzwe Tekinike, Mugisha Richard yabivuze.

Yagize ati “Ngiye kuvuga ko yatugoye naba mbeshye, ahubwo hakurikiyeho kureba ko yujuje ibimwemerera kuba Umunyarwanda, dusanga afite se w’Umunyarwanda na nyina w’Umunyecongo.”

“Kutugeraho ni byo byasaga n’ibyabayemo akabazo kuko afite pasiporo yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko dufatanyije na Bénin na Côte d’Ivoire yageze hano amahoro.”

Mu bihe byashize abakinnyi bakunze kumvikana cyane basaba ko ibyo bahabwa mu Ikipe y’Igihugu byahinduka cyane cyane agahimbazamushyi kugira ngo barusheho gukomeza kwitwara neza.

Mugisha, yavuze ko ubusabe bwa bo bwumvikanye gusa imihindagurikire y’ibiciro ku isoko n’umusaruro w’ikipe y’Igihugu biri mu byasunikiye ubuyobozi kubwumva.

Ati “Hari inama yabaye hagati y’Umunyamabanga wa Minisiteri ya Siporo [Niyonkuru Zephanie]. Hamaze iminsi hari gukorwa amavugurura ajyanye n’uduhimbazamushyi bahabwa mu nzego zose. Yaba iyo gutsinda umukino, yaba kunganya, yaba ayo kujya mu mwiherero, yaba itike ndetse n’ibindi.”

“Guhera kuri uyu mwiherero turimo byarazamutse. Dushobora kutajya mu mibare ubungubu kuko hari ibyo tukiganira n’inzego zibishinzwe. Tubaye abanyakuri kandi urebye no ku isoko ibiciro byarazamutse, icy’umwihariko kurenza ni uko ikipe irimo no kwitwara neza, nk’umuyobozi rero ibyo ni ibintu byoroshye kumva.”

- Advertisement -

Amavubi arakirwa na Bénin mu mukino w’Umunsi wa Gatatu wo mu Itsinda C ubera kuri Stade Félix Houphouët Boigny muri Côte d’Ivoire kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Kamena 2024, guhera saa Tatu z’ijoro.

Ni umukino Mugisha yavuze ko uza kuba ugaragaraho Abanyarwanda benshi akurikije amakuru bahabwa n’abatuye muri Côte d’Ivoire. Ni mugihe kuko na Bénin itari gukinira iwayo.

Kwizera Jojea yakoze imyitozo ari kumwe na bagenzi be
Bafite ubumwe budasanzwe
Barishimiranye
Bafite akanyamuneza
Imbaraga ni zose mu myitozo!!!
Buri wese ameze neza mu myitozo
Manzi Thierry na bagenzi be bahagaze bwuma

UMUSEKE.RW