Green Party ngo izashyiraho ikigega gifasha abafunzwe barengana

Nyanza: Ishyaka Green Party ryijeje abaturage bo mu Murenge wa Busoro ko nibagirira icyizere abakandida baryo bakabatora haba ku mwanya wa Peresida, n’abadepite ko hazashyiraho ikigega kigoboka abantu bafunzwe barengana.

Dr Frank Habineza umukandida ku mwanya wa Perezida watanzwe na Green Party, ubwo yagezaga ijambo ku bari bateraniye mu isanteri ya Busoro, ababwira ibyo ateganya kubagezaho, yavuze ko harimo kuzashyiraho ikigega gifasha abafunzwe barengana bamara igihe bafunzwe nyuma bakazaba abere.

Avuga ko umuntu wese wabaye umwere agomba kujya ahabwa impozamarira, y’ibyo yatakaje igihe yari afunzwe.

Yagize ati “Mu butabera bwacu harimo akarengane gakomeye, usanga umuntu afungwa akamara igihe muri gereza nyuma ukazumva ngo yabaye umwere kandi wenda afunzwe nk’imyaka itatu, ukibaza ibintu uwo umuntu yahombye aho azabigaruriza bikakuyobera. Nimudutora rero hazajyaho ikigega gitanga indishyi z’akababaro uwo muntu yahombejwe.”

Yakomeje avuga ko ayo mafaranga azajya ava ku muntu uzajya uba yagufungishije cyangwa Leta na yo iyatange, nubwo abantu benshi batinya kurega.

Ati “Icyo kigega gihari ntabwo byazajya biba ngombwa ko umuntu yongera gusubira mu manza ajya kurega abamuhombeje, ahubwo bajya babara ibyo yahombye mu gihe cyose yafunzwe, kandi arengana, maze abisubizwe.”

Bamwe mu baturage twaganiriye na bo bavuga ko ako karengane gahari, ariko bakaba bazi ko ari itegeko utafungurwa ngo uhite usubira mu manza kurega, ahubwo ngo uratuza ugashimira ko ubaye umwere.

Nkundabagenzi Felicien yagize ati “Ako karengane ko karahari rwose usanga umuntu agenda afungwa imyaka ikagera muri itatu, ukabona araje ngo yabaye umwere, akaza nyine yarasubiye inyuma mu byo yakoraga akongera agahera kuri zero, niba ari n’umuryango yasize ubwo na bo asanga ubukene bwarabatatse, biramutse bikunze rero nk’uko babivuga (hakajyaho icyo kigega) byaba ari byiza.”

Dr Frank Habineza asuhuza abaje mu bikorwa byo kwiyamamaza kwe

Habimana Bosco na we ati “Icyo gitekerezo ni cyiza pe, byafasha bamwe na bamwe gusa jyewe hari aho nagize impungenge, ko usanga abantu hano mu ngo zacu b’ibisambo biba bajya babajyana kubafunga nyuma y’iminsi mike ukumva ngo yabaye umwe kuko yabuze abamushinja, ubwo na bo bajya bahabwa amafaranga koko? Hari aho byateza ikibazo gusa bikoranywe ubushishozi byaba ari byiza.”

- Advertisement -

Ibikorwa byo kwiyamamaza ku ishyaka rya Green Party byari byabereye mu Karere ka Nyanza ku munsi wa gatandatu mu gihe ibindi bikorwa bikomeza kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2024, mu Turere tubiri aritwo twa Gisagara na Ruhango.

UWIMANA Joseline / UMUSEKE.RW