Hemejwe by’agateganyo abakandida 3 mu bubashaka kuyobora u Rwanda

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika bujuje ibisabwa

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje urutonde rw’agateganyo rw’abemerewe kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Perezida wa Repubulika.

Hatangajwe ko abujuje ibisabwa ari Paul Kagame w’Umuryango FPR Inkotanyi, Philippe Mpayimana wigenga na Frank Habineza w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda.

Manirareba Herman, Barafinda Sekikubo Fred, Habimana Thomas, Rwigara Diane, Mbanda Jean na Hakizimana Innocent ntabwo bujuje ibisabwa, bityo ntabwo bashyizwe kuri uru rutonde rw’agateganyo.

Kagame Paul yatanzwe n’Umuryango wa FPR Inkotanyi, Dr Frank Habineza yatanzwe n’Ishyaka rihanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Democratic Green Party. Ni mu gihe Mpayimana Philippe ari umukandida wigenga.

Yaba Philipe ndetse na Dr Frank Habineza si bashya ku mwanya wo guhatanira umwanya w’umukuru w’Igihugu.

Mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu mwaka wa 2017, Dr Frank HABINEZA yagize amajwi 24 904 angana 0,45%

Philippe MPAYIMANA yagize amajwi 39 620 angana 0,72%

Paul KAGAME ari nawe wayatsinze, yagize amajwi (amajwi 5 433 890 angana 98,66%%

Amajwi y’ibanze yatangajwe ni ayo ku biro by’itora 74%

- Advertisement -

Abanyarwanda batoreye hanze y’u Rwanda kuri uyu wa muri Kanama 2017 bari ibihumbi hafi 45 (44,362) bakaba batoreye mu byumba by’itora 98 byari hirya no hino ku isi.

Icyo gihe abakorerabushake bagera ku 70,675 bafashije kugenda neza kwayo

Abantu batoreye kuri site z’itora 2,340 zigizwe n’ibyumba by’itora 16,691.

Philippe Mpayimana yemerewe guhatana nk’umukandida wigenga
Frank Habineza wa Green Party azahatana ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW