Ibigo by’imari byeretswe amahirwe ahari yo gushora mu bukungu bwisubira

Ibigo by’imari byo mu Rwanda bishimangira ko bigiye gushora agatubutse mu bigo bito n’ibiciriritse mu rwego rwo kuzamura umusaruro uturuka ku bukungu bwisubira mu bijyanye n’uruhererekane rw’ibiribwa hagamijwe kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi.

 

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kamena 2024, mu nama yahuje abafatanyabikorwa mu mushinga ugamije guteza imbere ubukungu bwisubira mu bijyanye n’uruhererekane rw’ibiribwa n’ibigo by’imari byo mu Rwanda.

 

Ni umushinga ugamije guteza imbere ubukungu bwisubira by’umwihariko mu rwego rw’ubuhinzi hongererwa ibigo bito n’ibiciriritse ubushobozi kuko ari rwo rutanga akazi ku Banyarwanda benshi.

 

Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Ubushakashatsi mu bijyanye n’inganda binyuze mu kigo gishinzwe kunoza Imikoreshereze  y’Umutungo no guhanga udushya mu guhangana n’imihindaguriire y’Ibihe, ku bufatanye n’Ikigo Mpuzamahanga cy’ubushakashatsi mu kubungabunga ibidukikije n’abandi bafatanyabikorwa.

 

Abahagarariye ibigo by’imari  bitandukanye bahurije ku kuzamura inguzanyo zigenerwa urwego rw’ubuhinzi mu gukomeza kuruteza imbere, by’umwihariko mu kongera umusaruro, kugabanya ibyangirika no kubungabunga ibidujikije.

- Advertisement -

 

Kayitesi Grace avuga ko inguzanyo ziramutse ziyongereye kandi zikaba izishyurwa mu gihe gihagije hari impinduka zaza mu rwego rw’ubuhinzi.

 

Ati“Guhabwa inguzanyo y’igihe kigufi kuyishyura byatugoraga ariko duhawe inguzanyo twakwishyura igihe kirekire byadufasha cyane.”

 

Mugenzi we yavuze ko ubukungu bwisubira bwongerewe agaciro bwacyemura ikibazo cy’ubushomeri bugatanga akazi ku rubyiruko rwinshi.

 

Eric Ruzigamanzi, Umuyobozi w’umushinga wa CIRF (Circular Food System for Rwanda) avuga ko Igihugu kiri mu nzira zo kugabanya ibiribwa byangirika.

 

Ati” Ntabwo ari imbaraga z’umuntu umwe, bisaba imbaraga z’abantu benshi harimo urwego rwa leta n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo hagabanywe umusaruro wangirika ndetse no kongerera agaciro ibyangiritse.”

 

Yibukije Abaturarwanda ko bagomba kumenya ko hari uburyo butandukanye bwo kugabanya ibyangirika no kongerera agaciro ibyangiritse kandi bikaba byabinjiriza agatubutse.

 

Imibare igaragaza ko urwego  rw’ubuhinzi ari rwo rutanga akazi ku Banyarwanda benshi aho abarenga 70% ari bo babukora.

Eric Ruzigamanzi, Umuyobozi w’umushinga wa CIRF (Circular Food System for Rwanda)