Igikombe cy’Isi cy’aba-Veterans ntikikibereye mu Rwanda

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwatangaje ko Irushanwa ry’Igikombe cy’Isi cy’Abanyujijeho muri ruhago, cyagombaga kubera mu Rwanda muri Nzeri uyu mwaka, kitakihabereye.

Mu Itangazo RDB yashyize hanze, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yaseshe amasezerano yari ifitanye na Easy Group EXP yari ishinzwe gutegura Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho.

Muri iri tangazo ryasohotse kuri uyu wa Gatatu, RDB yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yahagaritse amasezerano yari ifitanye na Easy Group EXP nyuma yo kugenzurana ubushishozi ibyo impande zombi zari zemeranyije.

Uretse iseswa ry’aya masezerano kandi, Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko na Visit Rwanda itazigera igaragara aho ari ho hose hajyanye no kwamamaza iki Gikombe cy’Isi.

Iri rushanwa ryagombaga kuzabera mu Rwanda tariki ya 1-10 Nzeri 2024. Abakanyujijeho hirya no hino ku Isi, bari batangaje ko bazaba bari i Kigali.

Abakanyujijeho bagera ku 150, bari bategerejwe I Kigali muri iri rushanwa. Amazina nka Patrick Mboma, Jay-Jay Okocha, Oliver Kahn, Ronaldinho Gaucho n’abandi, bagombaga kuzitabira iri rushanwa.

Abakanyujijeho bagera ku 150 bari bategerejwe i Kigali
Gahunda zari ziri kugana ku musozo
Mama Mukura yari yahawe inshingano muri iri rushanwa
Abarimo Oliver Kahn bari bategerejwe i Kigali
Ibaruwa ya RDB

UMUSEKE.RW