Imbamutima z’abakina “Pre-Season Agaciro Tournament”

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Abakinnyi bakina irushanwa rizwi nka “Pre-Season Agaciro Tournament”, baravuga imyato abaritegura bitewe n’uko ribafasha kuguma ku rwego rwiza no gukomeza kugira imikino myinshi mu maguru.

Irushanwa “Pre-Season Agaciro Tournament”, riri gukinwa ku nshuro ya Gatatu. Rizwi nk’irushanwa rifasha abakinnyi mu makipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri ariko rikanafasha abadafite akazi kwigaragaza.

Amazina asanzwe azwi muri ruhago y’u Rwanda nka Haruna Niyonzima, Hakizimana Muhadjiri, Ani Elijah, Kanamugire Roger, Iraguha Hadji, Niyonzima Olivier Seifu, ni bamwe mu basanzwe bagaragara muri irushanwa rimaze kuba ngarukamwaka.

Kanamugire Roger ukinira Rayon Sports akaba anakinira ikipe ya Kacyiru FC muri “Pre-Season Agaciro Tournament”, aganira na UMUSEKE yashimi abaritegura barangajwe imbere na Munyeshyaka Makini ndetse avuga ko iri rushanwa rifasha abakinnyi cyane.

Ati “Ndashimira abaritegura. Ni irushanwa ryiza ridufasha kuguma ku rwego rwiza rw’imikinire. Uri umukinnyi ukagenda ukicara nta bwo biba bihagije. Biba bisaba kubona imikino. Ibi rero bidufasha kuzagaruka mu kazi tumeze neza.”

Uyu mukinnyi yakomeje avuga ko iri rushanwa ritabuza abakinnyi kubasha kwegera imiryango ya bo kuko imikino itaba buri munsi.

Kanamugire yakomeje avuga ko irushanwa rinafasha mu bijyanye no gusabana yaba mu barikina cyangwa mu bandi bose bafite aho bahuriye na ryo.

Ati “Buriya iyo duhuye gutya, bifasha gusabana hagati yacu ndetse n’abandi bose baba baje kurikurikirana.”

Irushanwa rya “Pre-Season Agaciro Tournament 2024”, rirakomeje aho kuri uyu wa Kane hakinwa imikino ya nyuma isoza iy’amatsinda kugira ngo hamenyekane ikipe zageze muri ¼.

- Advertisement -
Abarimo Haruna Niyonzima bakina iri rushanwa
Golden Generation FC ni imwe mu zagaragaje impano z’abato
Amakipe afasha abakinnyi kwigurisha
Pogba Foundation FC irimo amazina azwi
Ubumwe Grande Hotel ni bamwe mu bari gukina iri rushanwa
Munyeshyaka Makini ni we utegura “Pre-Season Agaciro Tournament”
Niyonzima Olivier ni rimwe mu mazina ari gukina iri rushanwa

Kanamugire Roger [wambaye umupira utukura] yashimiye abategura iri rushanwa
UMUSEKE.RW