Inyama yishe umusore w’i Nyabihu

Umusore witwa Habanabakize Etienne wo mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu yamize inyama y’inka itogosheje iramuhagama, bagerageza kuyimurutsa biranga iramuhitana.

Ababibonye bemeza ko yagiye kugura ibiryo muri resitora biriho inyama itogosheje, ayishyira mu itama, umwuka urabura, bamwihutana kuri poste de sante ariko biba iby’ubusa arapfa.

Amakuru avuga ko abari muri iyi resitora babanje gukora ibishoboka byose ngo batabare ubuzima bwa Habanabakize gusa ntibyakunda.

Umwe mu bo mu muryango we yavuze ko ikimara kumuniga yahise yikubita hasi maze abantu bagerageza kumufasha ngo barebe ko ayiruka biranga.

Ati “ Bakora ibishoboka ngo byibura bayisohoremo nabyo biba iby’ubusa arapfa. Urupfu rw’umwana wacu rwadushenguye.”

Niyonsenga Jeanne d’Arc, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jenda yabwiye bagenzi bacu bo muri Kigali Today, ko iyo nyama yamunigiye mu ka resitora gaciriritse ko mu Mudugudu wa Nsakira mu Kagari Ka Bukinanyana.

Avuga ko ako ka resitora kazwiho guteka amafunguro n’inyama z’inka baba batogosheje.

Ati ” Mu kuyirya rero, yaje kumuniga, abaturage bagerageza gukora ubutabazi bw’ibanze babonye byanze bamujyana kuri poste de santé ya Jenda bahamugeza yamaze gushiramo umwuka.”

Gitifu Niyonsenga avuga ko n’ubwo resitora zo muri ako gace zisanzwe ziciriritse, nta kindi kibazo cy’abaziburiramo ubuzima biturutse ku mafunguro cyangwa ibinyobwa bayafatiyemo bari bagahuye nacyo.

- Advertisement -

Yagiriye inama abaturage ko mu gihe bari gufata amafunguro bajya babikorana ubwitonzi n’ubwo ibyabaye bifatwa nk’impanuka, ko ari ko mu gihe abantu bafata amafunguro bajya batapfuna bitonze, mu kwirinda ingaruka yabagiraho.

Habanabakize Etienne w’imyaka 24 y’amavuko yashyinguwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 03 Gicurasi 2024.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW