Kaboneka Francis yarahiriye inshingano

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Kaboneka Francis na Tuyizere Thadée kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Kamena 2024, barahiriye inshingano nshya zo kuba abakomiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Faustin Ntezilyayo, niwe wakiriye indahiro .

Dr Nteziryayo yabibukije ko bafite umukoro ukomeye mu kurinda uburenganzira bwa muntu

Yabibukije ko bafite umukoro ukomeye mu kurinda uburenganzira bwa muntu.

Ku wa 22 Gicurasi 2024, nibwo
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye barimo Francis Kaboneka wari umaze igihe kinini ataragarara mu ruhando rwa Politiki.

Francis Kaboneka yabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kuva mu 2014 kugeza mu 2018, yanabaye kandi Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko n’indi mirimo itandukanye.

Dr Faustina Nteziryayo niwe wakiriye indahiro z’aba bayobozi

TUYISHIMIRE Raymond/ UMUSEKE.RW