Kagame yafashe mu mugongo ababuze ababo mu bikorwa byo kwamamaza

Perezida Paul Kagame yihanganishije ababuze ababo mu bikorwa byo Kwamamaza, atangaza ko yifatanyije nabo ko kandi hakorwa igishoboka cyose abakomeretse bakavurwa.

Yabitangaje kuri uyu wa 27 Kamena 2024, ubwo Umuryango FPR-INKOTANYI wari wakomereje mu Karere ka Huye ibikorwa byo kumwamamaza nk’Umukandinda ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Mu ijambo rye Chairman Paul Kagame yavuze ko yumvise ko hari impanuka yabaye ubwo hari abazaga ahabereye ibikorwa byo kwamamaza, bamwe bagatakaza ubuzima abandi bagakomereka.

Ati “Nigeze kumva ko hari impanuka yabaye ubwo bazaga hano bamwe bagatakaza ubuzima abandi bagakomereka, nagira ngo mbabwire ko nifatanyije namwe, hanyuma abavandimwe babo, imiryango yabo, abakomeretse turi kumwe nabo.”

Yongeraho ati “Harakorwa igishoboka cyose abakomeretse kugira ngo bavurwe, ariko ndanababwira ko muri ibi byose turimo mugerageze.”

Perezida Kagame yavuze ko nubwo ntawabuza impanuka kuba ariko hari icyo abantu bakora bikabigabanya.

Ati “Tugerageze ibishoboka. Dukore ibishoboka turebe ko ibi byishimo, akazi kadutegereje imbere kagiye gukorwa twabinyuramo neza tugabanyije izo mpanuka….Tugerageze uko dushoboye ariko twifatanye n’abo bagize ibyago.”

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Kamena 2024, mu karere ka Huye habereye impanuka y’imodoka yagonze bamwe mu bari bagiye mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR INKOTANYI.

Hari abahasize ubuzima mu gihe abandi bakomeretse, bajyanwa ku bitaro.

- Advertisement -
Perezida Kagame i Huye

THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW