Kwamamaza ntibizahagarika indi mirimo – RPF-INKOTANYI

Umuryango FPR-Inkotanyi washimangiye ko ibikorwa byo kwamamaza bizatangira kuri uyu wa 22 Kamena 2024 bitazahagarika izindi gahunda z’akazi, abantu bazakora imirimo yabo, ushaka kujya kwamamaza ajyeyo ku bushake bwe.

Ni ibyatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi, Wellars Gasamagera, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 21 Kamena 2024, cyagarukaga ku myiteguro ya FPR-Inkotanyi mbere y’uko ibikorwa byo kwiyamamaza bitangira.

Yavuze ko Paul Kagame, umukandinda wa FPR-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda azajya hirya no hino mu gihugu, agaragarize abaturage imbonankubone ibyo abateganyiriza.

Ati “ Aho uku kwamamaza kuzatandukanira n’ugusanzwe, nuko ubusanzwe umukandinda wacu yajyaga ajya muri buri Karere ariko ubu twagiye duhuza uduce tumwe na tumwe, ni ukuvuga Uturere dutandukanye tukazahurira hamwe ku mpamvu zumvikana.”

Yongeraho ati “ Dufite igihe cyo kwamamaza kingana n’iminsi 21 ariko muri iyo minsi 21, dufitemo n’ibindi bikorwa by’igihugu bigomba gukorwa. Na none nk’Umuryango FPR-INKOTANYI twemera ihame ry’uko kwamamaza bidahagarika ubuzima bw’igihugu, ibigomba gukorwa byose gutanga serivisi ku muturage… Ntabwo bigomba guhagarara.”

Gasamagera asobanura ko ibyo aribyo byatumye bafata icyemezo cyo guhuriza hamwe Uturere dutatu cyangwa tubiri kugira ngo umukandinda wabo azabone uko akomeza gukora imirimo imushinzwe mu gihugu.

FPR-Inkotanyi ivuga ko abakandida bayo ku mwanya w’Abadepite bazajya mu gihugu cyose, ku buryo Uturere tutazakira umukandinda ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, tuzasurwa n’Abakandinda ku mwanya w’Abadepite.

Kugira ngo umukozi w’Umunyamuryango asibe akazi ajye mu bikorwa byo kwamamaza agomba kubisabira uruhushya ubuyobozi bwe.

Abamunyamuryango bose aho bakora, bagomba kubahiriza amategeko yose arebana n’amatora ndetse no gukomeza gutanga serivisi nk’uko bisanzwe.

- Advertisement -

Abayoboke b’imitwe ya Politiki yifatanyije na FPR-Inkotanyi bazajya bajyana nayo aho Kandida Perezida azaba ari ariko ku byarekeye abakandida b’Abadepite bakazajya bajya aho amashyaka yabo yiyamamarije.

Ubusanzwe imitwe umunani niyo yiyemeje kuzakorana na FPR-Inkotanyi mu kwamamaza umukandika ku mwanya wa Perezida.

Urutonde ntatuka rwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora rwasohotseho Abakandinda batatu ku mwanya wa Perezida barimo Paul Kagame w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Frank Habineza w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda na Mpayimana Philippe wiyamamaje nk’umukandida wigenga.

Kuva ku ya 22 Kamena kugeza ku ya 13 Nyakanga 2024, amashyaka n’imitwe ya Politike izatangira ibikorwa byo kwamaza Abakandinda babo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu cyangwa Abadepite.

Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi, Wellars Gasamagera

Abanyamakuru basobanuriwe gahunda yo kwamamaza Perezida Kagame

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW