Mukanemeye Madeleine uzwi nka ‘Mama Mukura’, yatoranyijwe nk’uzakira Igikombe cy’Isi cy’Aba-Veterans (VCWC) mu gihe kizaba kigeze i Kigali.
Uyu mukecuru wihebeye Mukura VS, ni we uzatambagiza iki gikombe mu bice binyuranye by’u Rwanda mbere y’uko irushanwa rikinwa ku wa 1-10 Nzeri 2024.
Ni nyuma y’uko umuyobozi w’Igikombe cy’Isi cy’Aba-Veterans, Fred Sièwe asuye uyu mukecuru mu Karere ka Gisagara aho atuye.
Bamwe mu bitezwe muri iri rushanwa, harimo Ronaldinho, Oliver Kahn, Patrick Mboma n’abandi.





UMUSEKE.RW