Minisports yiseguye ku baburiye Amahoro mu Mahoro

Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, yiseguye ku Banyarwanda no ku bakunzi ba Siporo bagiriye ibibazo mu mukino uheruka guhuza APR FC na Rayon Sports wiswe “Ihuriro ni mu Mahoro.”

Ku wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena, muri Stade Amahoro ivuguruye, habereye umukino wiswe “Ihuriro ni mu Mahoro” wahuje APR FC na Rayon Sports Saa Kumi n’imwe z’amanywa.

Uyu mukino witabiriwe na benshi bari bafite amatsiko yo kwinjira muri Stade Amahoro ivuguruye, wagaragayemo umuvundo ukabije mu myinjirize kugeza ubwo bamwe basimbutse uruzitiro rw’iyi Stade.

Abagera kuri batandatu, barakomeretse ndetse bajyanwa kwa muganga, abandi bibwa za telefoni, abandi bahaburira inkweto n’ibindi.

Nyuma y’ibitaragenze neza byose byatumye bamwe baburira Amahoro mu Mahoro, Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yiseguye ku Banyarwanda ku bitaragenze neza byose kuri uyu mukino.

Bati “Minisiteri ya Siporo irabashimira uburyo mwitabiriye ku munsi w’ejo, igikorwa cyiswe ‘Ihuriro ni mu Mahoro’ cyabereyemo umukino wahuje APR FC na Rayon Sports. Byari byiza cyane kubabona mwese muri Stade yanyu.”

Bakomeje bagira bati “Tunashimiye abashinzwe umutekano ndetse n’inzego z’ubutabazi bafashije abaje muri Stade bose. Abagize ibibazo bose barafashijwe. Na bacye bagiye kwa muganga, baratashye, umwe ni we abaganga bakiri kwitaho.”

Minisiteri ya Siporo yasoje yisegura ku byagenze nabi, ndetse yizeza ko bizakosorwa mu yindi mikino.

Bati “Tuboneyeho kandi kubiseguraho ku bitaragenze neza mu buryo bwo kwinjira muri Stade Amahoro. Turabizeza ko twafashe ingamba zo gukosora ibitaragenze neza.”

- Advertisement -

Stade Amahoro iri ku rwego mpuzamahanga. Izajya yakira Abantu bagera ku bihumbi 45 bicaye neza.

Abakunzi ba ruhago bari benshi
Stade Amahoro ivuguruye
Ubutumwa bwa Minisiteri ya Siporo

UMUSEKE.RW